Mu Karere ka Huye, hatangiye gutegurwa umushinga wo kubaka inzu y’amateka igamije gusigasira no kugaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabereye ku musozi wa Karama, ahazwi nk’ahiciwe abantu benshi mu buryo bw’indengakamere.
Uyu mushinga uri gutegurwa n’Ishyirahamwe Minegidatsimburwa, rihuriyemo abarokotse Jenoside n’abafite ababo bahiciwe. Biteganyijwe ko iyi nzu izubakwa mu Kagari ka Gahororo, Umurenge wa Karama.
Amateka y’aha hantu agaragaza ko Karama yahungiyemo imbaga y’Abatutsi bagera ku bihumbi birenga 110, baturutse mu bice bitandukanye byari bigize Perefegitura za Butare na Gikongoro. Aba bahungaga bizeye kurokoka, bamaze hafi icyumweru bahahungiye.
Ku wa 21 Mata 1994, kuva mu gitondo kare kugeza nimugoroba, habereye ubwicanyi bukomeye bwahitanye abantu basaga 75.000. Hari n’abandi bishwe bagerageza guhungira i Burundi, mu gihe bake cyane ari bo babashije kurokoka.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe Minegidatsimburwa, Shyaka Cyprien, yavuze ko kubaka iyi nzu y’amateka ari ingenzi kuko Karama ifite umwihariko ukomeye mu mateka ya Jenoside.
Yasobanuye ko aka gace kari gatuwe cyane n’Abatutsi, bitewe n’imiterere y’aho hantu yari ibereye ubworozi. Yongeyeho ko abahungiye i Karama babanje kuhizera umutekano, bashingiye ku buyobozi bwariho icyo gihe ndetse n’icyizere cy’uko ahantu hari idini hatakorerwa ubwicanyi.
Gusa, nk’uko byagaragajwe, bamwe mu bayobozi bo ku rwego rw’ibanze babeshye impunzi ko zitekanye, ibyatumye zikomeza kuhahurira ari nyinshi, Jenoside igatangira itinze ariko ikaza gukorwa mu buryo bukabije.
Mu bazashyirwa mu cyumba cyihariye kigaragaza abagize uruhare rukomeye muri ubwo bwicanyi harimo uwari Burugumesitiri Hategekimana Déogratias, wari uzwi ku izina rya Cyamakare Inkuba y’ivumbi, hamwe n’abandi bayobozi barimo Ntarugera Emmanuel, Mbarubukeye Jean de Dieu, Kabibi Vénuste na Karamaga Augustin.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere, Umuyobozi wako, Sebutege Ange, yemeje ko gahunda yo kubaka iyi nzu y’amateka iri mu murongo wo gushyirwa mu bikorwa, nyuma y’uko inyigo yayo yamaze gukorwa.
Yagize ati: ‘‘Urwibutso rwa Karama rusanzwe ruhari, hamaze gukorwa inyigo kugira ngo hazongerweho inzu y’amateka n’ibindi bisabwa, nihaboneka ingengo y’imari.’’
Biteganyijwe ko iyi nzu izatwara amafaranga agera kuri miliyoni 438 z’amafaranga y’u Rwanda, ikazubakwa mu byiciro bitatu. Iteganyijwe kuba ifite ibyangombwa byose bijyanye n’inzibutso zo ku rwego rw’akarere, hagamijwe gusigasira amateka no kuyigisha abazavuka.
Uyu mushinga ugaragaza umuhate wo gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no guha icyubahiro abazize ayo mahano, binyuze mu kubika ibimenyetso n’amakuru by’ukuri ku byabaye.

Urwibutso rwa karama rugiye kuvugururwa ku rwego rw’akarere mu rwego rwo gusigasira amateka n’ibimenyetso


















































































































































































