Kugira abanyamakuru bize kandi neza, ishoramari mu itangazamakuru no korohereza itangazamakuru kugira ngo rigere ku bushobozi ndetse no kubaha amahirwe kubona ibyatuma bakora akazi kabo neza, ni inkingi ikomeye mu kubaka itangazamakuru rya Afurika.
Ibi byagarutsweho mu nama yateraniye i Kigali ku wa 16-17 Kanama 2022, ihuje abayobozi bashinzwe kugenzura itangazamakuru muri Afurika yo hagati, hagamijwe gusuzumira hamwe uburyo hakubakwa Itangazamakuru rya Afurika.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, mu gufungura iyo nama yagaragaje ko Afurika ikeneye Itangazamakuru rikomeye ribereye Afurika ariko kugira ngo rigerweho Ibihugu bya Afurika bikwiye gufata iya mbere mu kubaka Itangazamakuru rishoboye.
Agira ati “Icya mbere ni ukuba abanyamakuru bafite ubumenyi bujyanye n’ubunyamwuga, kuko itangazamakuru si ukubyuka mu gitondo ngo utangire itangazamakuru… kugira ngo bigerweho ibihugu bigomba gukora ishoramari rishoboka mu itangazamakuru, ariko kandi no kubaha amahirwe. Itangazamakuru iyo warihaye amahirwe yo gukora akazi kabo neza uba uri gutuma batera imbere…”

Uku gushyigikira Itangazamakuru byagarutsweho kandi na Barore Cleophas, Umuyobozi wa RMC akaba n’Umuyobozi wungirije w’Ihuriro ry’abafite ubugenzuzi bw’itangazamakuru n’itumanaho mu nshingano zabo muri Afurika yo hagati.
Agira ati “Itangazamakuru ry’Afurika rikenewe ni itangazamakuru rikwiye kugerera umunyafurika aho irindi tangazamakuru dutegereza ko riduha amakuru ridakunze kugera, cyangwa ryaanahagera rigatwara inkuru rimwe na rimwe zidafitiye akamaro abanyafurika…
Kugira ngo ibyo bigerweho ku mukondo hari za Leta zikwiye kubyumva zikabifata nk’inshingano zazo, ariko ku ruhembe hakaza abanyamwuga ubwabo n’abandi bafatanyabikorwa. Itangazamakuru rirahenda, ibikoresho birahenda, amakuru kuyageraho ntibyoroshye bitewe n’ubushobozi. Niyo mpamvu tuvuga ngo Leta zishyiremo amafaranga, abikorera bashyiremo amafaranga ariko n’abanyamwuga bashyiremo ubumenyi bize.”
Ku birebana n’inama ihuje abayobozi bashinzwe kugenzura itangazamakuru muri Afurika yo hagati, Minisitiri Gatabazi avuga ko Itangazamakuru ry’Afurika ryifuzwa ari irikora kinyamwuga kandi rigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, ritabiba urwango.
Akomeza avuga ko iri tangazamakuru rigomba gushingira ku muco n’ubutunzi Afurika ifite, bitumen Abanyafurika babona ko bashoboye kandi bajijutse ndetse bateye imbere.

Minisitiri Gatabazi ashima kuba iyi nama yabereye mu Rwanda kuko hari amateka baboneramo y’uruhare rw’itangazamakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kandi ubu Itangazamakuru ryagize uruhare rukomeye mu bumwe bw’Abanyarwanda no kumenya uburenganzira bwabo.
Perezida w’iri huriro, Joseph Chebongkeng Kalabubusu akaba na Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’itangazamakuru n’itumanaho muri Cameroon, yishimira kuba u Rwanda rwaremeye kwakira iyi nama binyuze muri Rwanda Media Commission -RMC kandi iki gihugu akaba ari intangarugero mu guteza imbere itangazamakuru ndetse n’iterambere muri rusange.
Akomeza avuga ko iyi nama iteranye ku nshuro yayo ya mbere, kugira ngo batangire gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje birimo gutunganya amategeko n’ibindi byinshi bibangamiye itangazamakuru birimo inkuru zibiba urwango n’urugomo…
Agira ati “Nidushyirahamwe ku rwego mpuzamahanga tukarwanya inkuru zibiba urugomo n’urwango binyuze ku mbuga nkoranyambaga, tuzabirwanya nta kabuza. Intego yacu ni ugushishikariza itangazamakuru gukora ibiteza imbere abaturage bakorera, bamagana ibibi aho biva bikagera kandi bakora kinyamwuga. Bagomba kugaragaza isura nziza ya Afurika ku Isi hose. Raporo zigaragaza isura mbi ya Afurika abazikora hari icyo baba bagambiriye, ntitugomba kuzishingiraho ko ari ukuri…”
Ibihugu bigize iri huriro birimo u Rwanda, Equatorial Guinea, Burundi, Gabon, Tchad, DRC, Congo Brazza, Centrafrica na Camroon. Ibitaritabiriye inama birimo birimo n’ibishya byagombaga kwakirwa mu ihuriro ni DRC, Burundi, Sao Tome et Principe, Angola na Gabon.
RWANYANGE Rene Anthere
















































































































































































