Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Ibyaha Byambukiranya Imipaka n’Ubucuruzi bwa Magendu Byahagurukiwe

RDF n'Ingabo za Tanzania bagaraje ko bagiye guhangana n'ibyaha byambukiranya imipaka ndetse n'ubucuruzi bwa magendu

Abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Tanzania (TPDF) bagaragaje ko ari ngombwa gushyiraho ingamba zihuse zo guhangana n’ubucuruzi bwa magendu n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko bikorerwa ku mipaka ihuza ibi bihugu byombi.

Ibi byagarutsweho ku munsi wa mbere w’inama ihuza abayobozi b’Ingabo zikorera hafi y’umupaka w’u Rwanda na Tanzania, igamije kurebera hamwe ibibazo by’umutekano no gushaka uburyo bwo kurushaho kunoza imikoranire hagati y’impande zombi.

Iyi nama y’iminsi itatu yatangiriye mu Karere ka Karagwe kuva ku wa 24 kugeza ku wa 26 Werurwe 2026, ihuje Diviziyo ya 5 y’Ingabo zirwanira ku butaka za RDF n’Abasirikare bagize Burigade ya 202 ya TPDF, bose bakorera mu duce twegereye umupaka w’ibihugu byombi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Umunota avuga ko ku munsi wa mbere w’iyi nama, abayobozi bakoze urugendo basura ahantu h’ingenzi ku mupaka kugira ngo bamenye ibibazo by’umutekano bihari, banaganira n’abaturage bahatuye ku ruhare rwabo mu kubungabunga umutekano.

Batanze ubutumwa bwo gukangurira abaturage kwirinda kwambuka imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, no kwirinda ibikorwa byo kuroba mu buryo butemewe mu mazi asangiwe n’ibihugu byombi.

Mu duce basuye harimo imidugudu ya Nyarubare na Katwe mu Karere ka Kyerwa, ndetse n’umudugudu wa Nyakakoni uherereye mu Murenge wa Kayisho ku ruhande rwa Tanzania, uhana imbibi n’Umurenge wa Rwimiyaga mu Rwanda.

Aho hantu hagaragara inzira nyinshi zitemewe zirimo ibiyaga, imigezi n’ibishanga, cyane cyane Umugezi w’Akagera, bikunze gukoreshwa n’abinjira n’abasohoka mu buryo butemewe.

Abayobozi bagaragaje ko ibyo bice bikunze gukoreshwa mu bikorwa bya magendu n’ibindi byaha byambukiranya imipaka, bityo bagasaba ko hashyirwa imbaraga mu gukumira ibi bikorwa no kongera ubufatanye mu kurinda umutekano w’imbibi z’ibihugu byombi.

Ingabo z’U Rwanda n’iza Tanzania / Magendu zahagurukiwe

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities