Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Icyo twakwitega kuri ba Minisitiri bashya binjiye muri Guverinoma

Inararibonye muri Politike hamwe n’abasesenguzi bayo basanga impinduka zabaye muri Guverinoma zishingiye ku miyoborere n’icyerekezo Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yifuza kugeza ku Banyarwanda mu gihe kiri imbere. Ni impinduka zibaye mu gihe hasigaye ukwezi kumwe ngo Abanyarwanda bajye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

Harabura ukwezi kumwe ngo Abanyarwanda bajye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite. Ibyo bivuze ko gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yiswe gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere isatira umusozo.

Baganira na RBA dukesha iyi nkuru, abasesengura izi mpinduka zabaye mu bihe nk’ibi, basanga byakozwe mu rwego rwo gushyira imbaraga mu miyoborere n’icyerekezo igihugu kihaye kugeraho kandi mu gihe gito. Umwe mu babibona batyo ni Amb. Charles Murigande; inararibonye muri politiki.

Zimwe muri Minsiteri zahawe abaminisitiri bashya harimo iy’imari n’igenamigambi, yahawe Yussuf Murangwa wari usanzwe ari umuyobozi mukuru mu kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR.

Umusesenguzi w’ubukungu Shyaka Michael asanga ubunararibonye bw’imyaka isaga 15 amaze muri NISR, ari impamba nziza izamufasha kunoza icyo Leta n’Abanyarwanda bamwifuzaho.

Indi minisiteri yahawe minisitiri mushya, ni iy’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yahawe Ambasaderi Olivie Nduhungirehe, wari usanzwe ahagarariye u Rwanda mu Bwami bw’Ubuholandi.

Kuri Amb. Charles Murigande ngo aziye igihe bitewe n’ibihe u Rwanda rurimo kuko nawe ubunararibonye bwe buzamufasha kunoza inshingano ze.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yussuf Murangwa asimbuye Dr. Uzziel Ndagijimana wari umaze imyaka isaga 10 muri Guverinoma. Ni mu gihe Minisitiri Olivier Nduhungirehe we asimbuye Dr. Vincent Biruta bakomoka mu ishyaka rimwe rya PSD, nawe umaze igihe muri Guverinoma aho kuva muri 1997 yayoboye minisiteri zitandukanye akaba ari nawe uca agahigo ko kuyobora minisiteri nyinshi mu bagize Guverinoma.

Kuri ubu Dr. Vincent Biruta yahawe kuyobora Minisiteri y’Umutekano mu gihugu asimbuyeho Alfred Gasana wasabiwe guhagararira u Rwanda mu Bwami bw’ Ubuholandi.

Undi muyobozi umaze kujya muri Minisiteri zitandukanye kuba yakwinjira muri Guverinoma muri 2020 ni Dr. Valentine Uwamariya watangiriye muri Minisiteri y’Uburezi, agakurikizaho iy’Uburinganire n’Umuryango ubu akaba ageze muri Minisiteri y’Ibidukikije yasimbuyeho Dr. Mujawamariya Jeanne D’Arc, we werekeje muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ku itariki ya 19 Mutarama, 2026 Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze umwarimu muri Kaminuza akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa abashukisha amafaranga ndetse...

Amakuru

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva avuga ko umuhati uri mu guteza imbere ireme ry’urwego rw’ubuzima ari uwo gushima. Yabigarutseho kuri iki Cyumweru ubwo yagezaga...

Amakuru

Madamu Jeannette Kagame yari Umushyitsi mukuru mu muhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri barangije amasomo muri Kaminuza ya UGHA. Ni abanyeshuri 78 barangije amasomo y’ubuvuzi....

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities