Panorama Sports
Antarya, Turkiya: Ikipe y’Igihugu y’Abagabo ya Iran (Iran National football Team) yagaragaje amarangamutima akomeye mbere y’umukino wa gicuti yahuriyemo na Nigeria, ubwo yibukaga abakobwa n’abarimu bishwe mu bitero byagabwe mu gihugu cyabo bitangijwe na leta zunze ubumwe za America ku bufatanye na Isreal.
Mbere y’uko umukino utangira, abakinnyi ba Iran bagaragaye bafashe udukapu tw’ishuri tw’abana ndetse bambaye udutambaro tw’umukara ku kuboko, mu rwego rwo kunamira abana b’abakobwa bapfiriye mu gitero cyibasiye ishuri mu majyepfo y’igihugu.
Ibi byabaye mu gihe intambara ikomeye ikomeza hagati ya Iran na Amerika ifatanyije na Israel, aho ibitero by’indege byahitanye abantu benshi, barimo abana bigaga mu ishuri ry’abakobwa.
Raporo zitandukanye zagaragaje ko muri ibyo bitero hapfuye abarenga 160, benshi muri bo ari abana b’abakobwa, ibintu byateye agahinda gakomeye mu gihugu hose.
Ubuyobozi bw’umupira w’amaguru muri Iran bwatangaje ko icyo gikorwa cyakozwe n’abakinnyi cyari icyemezo bafashe kubwabo, bagamije kugaragaza ko bifatanyije n’imiryango yabuze ababo ndetse no kwibutsa isi uburemere bw’ingaruka z’intambara ku baturage basanzwe.
Nubwo umukino wari uw’agicuti, wari ufite uburemere budasanzwe kubera ibi bihe bikomeye Iran irimo. Ikipe ya Nigeria yaje gutsinda Iran ibitego 2-1, ariko ibyabaye mbere y’umukino byagaragaje amarangamutima kurusha uko byari umikino.
Abasesenguzi bavuga ko siporo ikomeje kuba urubuga rwo kugaragazaho ubutumwa bukomeye bw’ubumuntu, aho abakinnyi bashobora kuvuga ibitekerezo byabo no kwifatanya n’abahuye n’ingaruka z’ibibazo by’isi kuko ari kimwe mubikorwa bikurikiranwa n’imbaga nyamwinshi bityo gutambutsa ubutumwa bikoroha.
Mu gihe intambara igikomeje, amajwi arushaho kwiyongera asaba ko habaho iperereza ryimbitse ku bitero byahitanye abasivili, cyane cyane abana, ndetse n’uko haboneka amahoro arambye mu karere.
Iki gikorwa cyakozwe n’abakinnyi ba Iran cyakuruye amarangamuti mw’isi ya siporo, kandi cyibukije isi ko siporo atari imyidagaduro gusa, ahubwo ishobora no kuba inzira yo kugaragaza impuhwe, ubumwe n’ubutumwa bw’amahoro.















































































































































































