Jackson Kwizera
Abantu benshi bazi ko bicarbonate de soda cyangwa Baking Soda y’ifu ikoreshwa mu guteka cyane cyane mu migati n’ibindi biribwa. Ariko se wari uzi ko Baking Soda idakoreshwa gusa mu guteka? Ni ikintu gifite akamaro kanini mu rugo kandi gishobora no gufasha mu buzima. Dore bimwe mu byo ishobora gukoreshwa utari uzi.
Gusukura imbuto n’imboga
Baking soda ni uburyo bwiza bwo gukuraho imiti yica udukoko (pesticides) iba ku mbuto n’imboga. Fata ibikombe 2 by’amazi, Ongera mo akayiko kamwe ka baking soda, Shyiramo imbuto cyangwa imboga maze ubireke iminota mike, Ushobora no kuzisukura ukoresheje sponge itose.
Gusukura tapi n’ibitambaro barambura hasi munzu
Niba tapi cyangwa rug byanduye icyo ukwiye gukora wifashishije baking soda, Shyira baking soda ku gice cyanduye, Ureke irareho ijoro ryose,Bukeye ukoreshe vacuum cleaner uyikureho, Bizakuraho impumuro mbi kandi tapis isa n’ishya.
Umuti wo koza mu kanwa
Niba ufite impumuro mbi mu kanwa, baking soda ishobora kugufasha kuko ifite ubushobozi bwo kwica mikorobe. Vanga amazi ashyushye gato cyangwa yakazuyaze, Ongera mo akayiko ½ ka baking soda, Koresha ayo mazi woza mu kanwa bizicya mikorobe zose ufite mukanwa.
Gukuraho impumuro mbi mu nzu
Imiti myinshi yo mu nzu ihisha impumuro mbi gusa ntiyikureho. Baking soda ikuraho impumuro mbi mu inzu aho kuyihisha ni uburyo butekanye kandi buhendutse bigatumpa inzu yawe ihumura neza bitagusabye kwifashisha indi miti kandi ihenze cyangwa utabona bikoroheye.
Gutuma imyenda yera irushaho kwererana
Iyo usukuye imyenda ukoresheje baking soda bikura ibizinga mu myenda kuburyo bwohejuru uko wabikora shiramo igikombe kimwe cya baking soda mu ifu isanzwe yo kumesa abandi tuzi nka Omo umese iyo myambaro Bituma imyenda yererana kandi igasukuka neza.
Gusukura ubwiherero
Baking soda ishobora gukorehwa mu kweza amabati y’ubwiherero, gusukura toilets, gukuraho amabara ku bwogero. Uko wabikora, Vanga baking soda n’amazi, Siga aho wanduye, Reka iminota 20, Hanyuma uhanagure.
Ifasha gusukura ibikoresho bya silver
Iyo ibikoresho bya silver byijimye cyangwa byanduye ushobora ku vanga amazi ashyushye na baking soda ugashyiramo ibikoresho bya silver mwayo mazi wavanze na baking soda, Hazabaho reaction ya chimie ituma bisubira kumurika.
Gusukura Uburoso bw’amenyo
Toothbrush igomba gusukurwa kuko ikoreshwa buri munsi byagufasha gutuma igikoresho ukoresha usukura amenyo kitangirika cyangwa ngo kibasirwe na mikorobe zakwangiriza amenyo. Uko wabikora,Vanga amazi + vinegar + baking soda, Shyiramo toothbrush,Reka iminota 30.
Kuvura uburibwe bw’udukoko twakurumye
Baking soda ishobora kugabanya ububabare n’uruhu rutukura iyo warumwe n’udukoko twagusigira ububabare cyangwa bwakwangirije uruhu wifashishije baking soda biragufasha.,Vanga baking soda n’amazi, Siga aho wakurumwe.
Gusukura inkono yabaye umukara
Iyo inkono yabaye umukara cyangwa ibiryo bashiririye mu isafuriya baking soda ugufasha kuyisukura igasubirana ubushya utakoresheje sitiruwaya, icyangwe wakojeje mu musenyi. Koresha baking soda iragufasha, Teka amazi arimo baking soda, Uyasukemo mu nkono yatse, Bizafasha gukuraho ibyo byahiye.
Ifashishe ubu buryo bizagufasha ku sukura ibikoresho cyangwa kuvura indwara zimwe na zimwe ukoresheje baking soda bizagufasha ku bika amafaranga ukoreshe umwanya wawe neza, iy’ifu ni koreshwa gusa mukuteka ifite nindi mimaro ifasha mubuzima bwa burimunsi.







































































































































































