Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Impamvu amwe mu mazina y’ubwami yakuwe ku itonde ry’abami mu Rwanda

Amateka y’u Rwanda agaragaza ko abami bose b’u Rwanda bakomokaga mu muryango umwe wo mu bwoko bw’abanyiginya. Iyo umwami yatangaga yagombaga gusimburwa n’umuhungu we, yaba atarabyaye agasimburwa n’undi wo muri uwo muryango.

Mu Rwanda iyo umwami yimaga ingoma yahabwaga izina ry’ubwami bitewe n’aho igihe cyari kigeze. Umwami wimye yagiraga izina ry’ubwami hakiyongeraho irye yiswe n’ababyeyi. Amazina y’ubwami yari Mutara, Kigeli, Mibambwe, Yuhi, Cyilima, Ruganzu, Ndahiro na Nsoro.

Ayo mazina y’ubwami atatu ya nyuma ariyo Ruganzu, Ndahiro na Nsoro yakuweho ku ngoma y’umwami Mutara I Semugeshi ahagana 1543-1576. Uyu mwami wafatwaga n’abiru nk’umunyadushya yafashe umwanzuro wo gukura aya mazina ku itonde ry’abami kubera ibyo yavuga ko ari ibibazo yari afite ndetse n’amakosa abari barayiswe bakoze.

Umwami Semugeshi yavanyeho izina Nsoro ryari ryarigeze kwitwa Nsoro I Samukondo wategetse u Rwanda ahasaga mu 1276-1312 kuko abaturanyi bo mu bwami bw’Ubugesera bari basigaye baryitwa, yanga ko abami bo mu Rwanda bajya bagira amazina nk’ay’abo mu Bugesera.

Mutara I Semugeshi kandi yavanyeho izina Ruganzu kubera ko abami babiri baryiswe mu mateka y’u Rwanda batitwaye neza ari Ruganzu I Bwimba wategetse u Rwanda ahasaga 1312-1345 na Ruganzu II Ndoli wategetse 1510-1543 barwanyijwe bakananeshwa n’abanzi bakanabica. Ruganzu wa II Ndoli yari afite imitsindo ariko ntiyagira uwo ayiraga mu bana be.

Semugeshi kandi yakuye ku itonde izina Ndahiro kubera ko umwami waryiswe ari Nahiro II Cyamatare wategetse ahasaga 1488-1510. Yanyazwe ingo ndangabwami (Ingoma Rwoga) ubwo yarwana n’abashi ba Nyiratsibura Nyebungo i Bubi bw’i Nyundo bakanamuhitana. Byaje no gutuma ingoma Rwoga irangirana n’uyu mwami Ndahiro Cyamatare.

Nyuma yo gukura aya mazina ku itonde ry’abami b’u Rwanda Semugeshi wagomba kwitwa Nsoro wa II ukurikije izina ryari rigezweho ubwo yimaga ingoma ariko akabyanga, yasimbuje aya mazina yose yakuye ku itonde izina “Mutara” na we aba ariryo yitwa yanze kwitwa Nsoro ngo yitiranwe n’abanyabugesera. 

Izina “Mutara” na “Cyilima” yahabwaga abami bazakurikirana ibijyanye n’ubworozi bw’inka aho bagengwaga n’inzira y’ubwiru y’ishora tuzagarukaho mu nkuru zitaha, kuko ari abami b’ubworozi.

U Rwanda mu mateka yarwo rukaba rwaragize abami bahawe izina rya Mutara batatu aribo uyu Mutara I Semugeshi warishyizeho, Mutara II Rwogera na Mutara III Rudahigwa kuri ubu akaba ari n’intwari y’igihugu. 

Mutara I Semugeshi agaragara ku rutonde rw’abami bayoboye u Rwanda mu bami b’ibitekerezo aho yasimbuwe na Kigeli II Nyamuheshera 1576-1609 na we ufite amateka tuzagarukaho. 

Mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho impamvu zagenderwaho mu guhabwa izina ry’ubwami, n’uko ayo mazina yasimburanaga ku ngoma.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities