Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda, Hashyizweho Ministeri y’ishoramari rya Leta

Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome yasimbuye Beatha Habyarimana muri MINICOM

Muri Guverinoma y’u Rwanda hinjiyemo Minisiteri itari isanzwe ikaba ishinzwe ishoramari rya Leta. Iyi minisiteri ije ikuriye ibigo bishya byagaragaye mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 29 Nyakanga 2022.

Itangazo ryo ku wa 30 Nyakanga 2022 ryashyzweho umukono na Minisitiri w’intebe rigaraza ko Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo zaryo iya 112 n’iya 116.

Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda. Yasimbuye Beatha Habyarimana winjiye muri guverinoma muri Werurwe 2021.

Eric Rwigamba yagizwe Minisitiri w’ishoramari rya Leta (Ministry of Public Investment and Privatization). Iyi ni Minisiterui itari isanzweho.

Dr Ildephonse Musafiri yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, asimbuyeyo Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome. Yakoraga muri Perezidansi ya Repubulika ari Umuyobozi Nshingwabikorwa (Executive Director of the Strategy and Policy Council -SPC)

Dr Yvonne Umulisa yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ishoramari rya Leta, akaba na we atangiranye na yo. Yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Amakuru y’ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika agaragaza ko Ubushinwa buri gutegura koherereza Irani uburyo bushya bwo kurinda indege (air defense systems) mu...

Ubuzima

Mu Rwanda, imibare mishya igaragaza ko abantu bagana serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe bakomeje kwiyongera, ibintu byerekana ko iki kibazo kiri gufata indi...

Rwanda

Mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Karembo, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho ubuhamya bwatanzwe...

Utuntu n'utundi

Ubushakashatsi bushya ku myitwarire y’inguge bwashyize ahagaragara uko amacakubiri ashobora gutangira buhoro buhoro, akazavamo amakimbirane akomeye ndetse n’urugomo, ibintu bishobora no gufasha gusobanukirwa intambara...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities