Muri Guverinoma y’u Rwanda hinjiyemo Minisiteri itari isanzwe ikaba ishinzwe ishoramari rya Leta. Iyi minisiteri ije ikuriye ibigo bishya byagaragaye mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 29 Nyakanga 2022.
Itangazo ryo ku wa 30 Nyakanga 2022 ryashyzweho umukono na Minisitiri w’intebe rigaraza ko Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo zaryo iya 112 n’iya 116.
Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda. Yasimbuye Beatha Habyarimana winjiye muri guverinoma muri Werurwe 2021.
Eric Rwigamba yagizwe Minisitiri w’ishoramari rya Leta (Ministry of Public Investment and Privatization). Iyi ni Minisiterui itari isanzweho.
Dr Ildephonse Musafiri yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, asimbuyeyo Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome. Yakoraga muri Perezidansi ya Repubulika ari Umuyobozi Nshingwabikorwa (Executive Director of the Strategy and Policy Council -SPC)
Dr Yvonne Umulisa yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ishoramari rya Leta, akaba na we atangiranye na yo. Yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.
Panorama
