Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

“Imvugo Yanyu Niyo Ngiro” Abasilamu Bashimiye Perezida Kagame

Abayisilamu bo mu Rwanda bagaragaje ko bishimiye uruhare Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize mu kubasubiza uburenganzira n’agaciro bari baratakaje mu bihe byashize. Ibi babivugiye mu gikorwa cyiswe Meet The President cyabereye muri BK Arena ku wa 25 Werurwe 2026, cyahurije hamwe abayisilamu benshi n’abayobozi batandukanye b’igihugu.

Iki gikorwa cyakurikiye ubutumire bari barahaye Perezida Kagame mu gihe cyo kwiyamamaza mu 2024, bamushimira ko yongeye gutuma Abayisilamu babasha kwizihiza iminsi mikuru yabo byemewe n’amategeko, harimo na Eid al-Fitr.

Banibukije ko nyuma ya 1994, ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi bwagaruye uburenganzira bwabo bwari bwarambuwe n’ubutegetsi bwabanje.

Mu buhamya bwatanzwe n’abikorera n’abandi bayisilamu, bagaragaje ko amahirwe bahawe yabafashije kwiteza imbere no gutanga umusanzu mu bukungu bw’igihugu.

Hadji Issa Hakizimana, umwe mu bashoramari, yashishikarije cyane urubyiruko gukomeza ubumwe no kwirinda ibikorwa byasenya igihugu.

Yagize ati: “Igihugu cyacu kiradukunda kandi turacyafite amahirwe yo gukomeza gukora. Icyo nagiraho inama urubyiruko, ni uko aho turi hose tubanza kuba umwe, twirinde amacakubiri kandi twirinde babandi baza bashaka gusenya igihugu cyacu.

Yongeyeho ati: “Twifata imbuga nkoranyambaga dushaka gusenya igihugu cyacu, ahubwo tuzikoreshe dushaka kucyubaka kuko ababyeyi bacu bubatse igihugu cyacu, mureke natwe tucyubake twe kugisenya.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Abayisilamu, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, yashimiye Perezida Kagame ku bufatanye n’ubwisanzure bahawe mu myemerere yabo, anagaragaza ko amateka mabi y’ivangura n’ihezwa yahindutse.

Yagize ati: “Ibi ni ibikomeza gushimangira ko imvugo yanyu ari yo ngiro. Ayo mateka mwarayaduhinduriye nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

Yakomeje ashimira uburyo abayisilamu bahawe amahirwe angana n’ay’abandi mu nzego zose z’igihugu, anagaragaza ko bazakomeza guteza imbere imiyoborere n’imishinga igamije iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, na we yashimye uruhare rw’Abayisilamu mu iterambere ry’igihugu, by’umwihariko mu nzego zirimo uburezi, ubuvuzi n’ishoramari, ashimangira ko ubufatanye bwabo n’abandi Banyarwanda ari ingenzi mu kubaka igihugu kirambye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities