Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Imyiteguro y’umunsi wo Kwita izina ku nshuro ya 20 irarimbanyije (Amafoto)

Panorama

Imyiteguro y’umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi irarimbanyije mu gihe habura iminsi mike ngo ibi birori bibere mu Kinigi, ku wa 5 Nzeri 2025.

Aho ibirori bizabera hakomeje gutunganywa no kurimbishwa binyuze mu kuhataka no kubaka ikibumbano gishushanya ingagi ndetse n’inzu za Kinyarwanda zigaragaza umuco Nyarwanda.

Nk’uko amakuru dukesha RBA abitangaza, ahategurwa kuzabera ibi birori bihuzwa no kuzirikana imbaraga zashyizwe mu kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, kuharimbisha birakomeje.

Iyo ugeze ku mbugo itegurirwa kuzaberaho ibirori, uhasanga ikibumbano n’urubyiniro byubakwa bigizwemo uruhare n’Itorero Mashirika rimaze kwandika izina mu gutegura ibirori bitandukanye.

Iyi mirimo itanga akazi ku baturage biganjemo abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Kuri ubu abagera kuri 350 ni bo bahawe akazi ka buri munsi, aho bagenda basimburana.

Kuva mu 2015 ni bwo hatangiye kwifashishwa ikibumbano kiri mu ishusho y’ingagi mu kubaka urubyiniro abahanzi, abashyitsi bakuru, abisi n’abandi bifashisha. Mbere hifashishwaga urubyiniro rusanzwe nk’urwo abahanzi bashobora kuririmbiraho nko mu bitaramo.

Iki kibumbano kiri mu kibuga giherereye mu Mudugudu wa Nyagisenyi, Akagari ka Nyonirima mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze. Ikibumbano cy’ingagi kirubakwa mu Kinigi, hifashishijwe ibikoresho birimo ibyuma, imigano ibishyirwaho n’imbaho zizashyirwa ku rubyiniro. Imigano ikoreshwa iba ari mibisi, ibanza guharurwa ikumishwa ku buryo ihinwa cyangwa ikaboherwa ku cyuma mu buryo bworoshye.

Ibirori byo kwita izina abana b’ingangi bigeye kuba ku nshuro ya 20 nyuma yo gusubikwa mu ushize kubera icyorezo cya Marburg. Abana b’ingagi bagera kuri 40 barimo 18 bavutse mu mwaka wa 2024 ni bo bazitwa amazin. Kuva umuhango wo Kwita Izina wangira mu 2005, hamaze kwitwa amazina abana b’ingagi bagera kuri 397.

Mu Kinigi imbuga itunganyirizwaho kwakira abaturage n’abashyitsi bazitabira ibirori byo kwita izina bagera ku bihumbi icumi (10,000), bose bazaba bicaye neza mu mahema yabugenewe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Muri iki cyumweru, Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga (MPC) iraterana kugira ngo isuzume imiterere y’ubukungu bw’imbere mu gihugu n’ubw’isi muri rusange. Izanafata umwanzuro ku gipimo...

Ubucuruzi

Rene Anthere Rwanyange Ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Afurika umwaka ushize bwageze ku mari yo hejuru butigeze bugeraho mbere, gusa buracyohereza muri Afurika hafi...

Amakuru

Pariki y’Igihigu y’Akagera yatangaje ko mu mwaka wa 2025 yinjirije u Rwanda, asaga miliyari 7,2 z’amafaranga y’u Rwanda (Miliyoni $5,06 ) avuye mu bikorwa...

Amakuru

Panorama Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, na mugenzi we wa Angola, João Lourenço, barasaba ko hatangizwa byihutirwa uburyo bwo kugenzura...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities