Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Paul Kagame yanzuye ko mu ntangiriro za Gashyantare, 2026 hazaterana Inama y’Igihugu y’Umushyikirano. Yaherukaga kuba mu mwaka wa 2024.
Kuri iyi nshuro izaba hagati y’itariki 05 n’itariki 06, Gashyantare, 2026 ikazaba ibaye ku nshuro ya 20.
Ubusanzwe Umushyikirano uteganywa n’Itegeko Nshinga, ugahuza abaturage bahagarariye abandi, abayobozi n’Abanyarwanda baba mu mahanga (diaspora) kugira ngo baganire ku bibazo birebana n’ubumwe bw’Abanyarwanda, imiyoborere n’iterambere.
Perezida wa Repubulika niwe uwuyobora.
Abantu baganira aho igihugu kigeze mu nzego ziba zaraganiriweho mu mwaka ushize, bakareba uko bishyirwa mu bikorwa, uko abaturage begerejwe ubuyobozi, ibibura ngo iterambere rigere kuri bose n’izindi ngingo.
Abagize Guverinoma, Abadepite, abayobozi b’inzego z’ibanze, abahagarariye itangazamakuru, Abanyarwanda baba mu mahanga, ndetse n’abandi batumiwe niba bicara bagasasa inzobe bakareba uko ibintu mu gihugu byifashe muri rusange.
Mu rwego rwo kuwutangiramo ibitekerezo, abaturage bahabwa uburyo bwo guhamagara bakabaza, bakandika ubutumwa bugufi cyangwa bagakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo buba bwateguwe mbere.







































































































































































