Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Inama Y’Abaminisitiri Yemeje Umunsi Umushyikirano Uzongera Kubera

Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Paul Kagame yanzuye ko mu ntangiriro za Gashyantare, 2026 hazaterana Inama y’Igihugu y’Umushyikirano. Yaherukaga kuba mu mwaka wa 2024.

Kuri iyi nshuro izaba hagati y’itariki 05 n’itariki 06, Gashyantare, 2026 ikazaba ibaye ku nshuro ya 20.

Ubusanzwe Umushyikirano uteganywa  n’Itegeko Nshinga, ugahuza abaturage bahagarariye abandi, abayobozi n’Abanyarwanda baba mu mahanga (diaspora) kugira ngo baganire ku bibazo birebana n’ubumwe bw’Abanyarwanda, imiyoborere n’iterambere.

Perezida wa Repubulika niwe uwuyobora.

Abantu baganira aho  igihugu kigeze mu nzego ziba zaraganiriweho mu mwaka ushize, bakareba uko bishyirwa mu bikorwa, uko abaturage begerejwe ubuyobozi, ibibura ngo iterambere rigere kuri bose n’izindi ngingo.

Abagize Guverinoma, Abadepite, abayobozi b’inzego z’ibanze, abahagarariye itangazamakuru, Abanyarwanda baba mu mahanga, ndetse n’abandi batumiwe niba bicara bagasasa inzobe bakareba uko ibintu mu gihugu byifashe muri rusange.

Mu rwego rwo kuwutangiramo ibitekerezo, abaturage bahabwa uburyo bwo guhamagara bakabaza, bakandika ubutumwa bugufi cyangwa bagakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo buba bwateguwe mbere.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Politiki

U Rwanda n’Ubwami bwa Oman byasinye amasezerano abiri n’inyandiko esheshatu z’ubwumvikane, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, cyane cyane mu bucuruzi,...

Amakuru

By Rene Anthere Rwanyange Rwanda and Oman have signed two agreements and six Memoranda of Understanding (MoUs) aimed at deepening bilateral cooperation in trade,...

Politiki

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Sultan Haitham bin Tariq wa Oman, bigamije gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi no kurebera...

Amakuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze muri Oman aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities