Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ingabire Marie Immaculée Wayoboraga Transparency yatabarutse azize Uburwayi

Marie Immaculée Ingabire wari Umuyobozi Mukuru wa Transparency International -Rwanda, yatabarutse azize uburwayi nk’uko byatangajwe kuri X/Twitter y’uyu muryango. Ntiharamenyekana indwara yazize ariko yari amaze igihe avugwaho uburwayi bukomeye.

Uyu mubyeyi wari utuye mu Karere ka Kicukiro yakoze imirimo myinshi irimo itangazamakuru no kuba impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu muri rusange n’ubw’umugore by’umwihariko.

Mu mwaka wa 1995 yari mu itsinda ry’abagore bagiye mu  Bushinwa i Beijing mu nama mpuzamahanga yigaga ku buzima n’uburenganzira bw’abagore bo mu bihugu byo mu Biyaga bigari by’Afurika. Muri iyo nama yatorewe kuba Umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’abagore bo mu Karere.

Yagize uruhare mu kuvugura no kugangahura imikorere y’imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore nka PROFEMME TWESE HAMWE, Haguruka n0 gushinga ndi witwa Rwanda Women’s Network muri iki gihe uyu ukaba uyoborwa na Mary Balikungeri.

Atabarutse ari Umuyobozi Mukuru wa Transparency International -Rwanda, aho yamenyekanye cyane mu gukorera ubuvugizi abahohotewe binyuze muri ruswa n’abandi, cyane cyane abanyantege nke.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

U Rwanda rwatangiye gukoresha urukingo rushya rwitwa Gardasil 9 rugamije kurinda abantu kwandura virusi ya Human papillomavirus (HPV), izwiho gutera indwara zitandukanye zirimo na...

Football

Umukino wa nyuma w’irushanwa rya Campeonato Mineiro wabereye muri Brésil wahuje amakipe ya Cruzeiro Esporte Clube na Atlético Mineiro, wavugishije benshi inyuma y’imirwano ikomeye...

Amakuru

Jeanne d’Arc Munezero Hari imanza zibaho z’abagabo bohohotera abangavu, muri izi manza hari ubwo ubushinjacyaha butsindwa nyamara byagizwemo uruhare n’ibyiciro bitandukanye harimo inzego z’ibanze,...

Amakuru

Rene Anthere Rwanyange Workplace Sexual Harassment is a form of violence defined as a range of behaviors and practices considered unwanted, unacceptable, inappropriate and...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities