Abagize inteko zishinga amategeko baharanira iterambere ry’ubuhinzi n’imirire muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC), barasaba guverinoma z’ibihugu kongera ingengo y’imari zigenera ubuhinzi n’indi mirimo ishamikiye ku buhinzi n’ubworozi, ntijye munsi ya 10 ku ijana.
Ibi aba badepte babigarutseho mu nama y’iminsi itatu iteraniye i Kigali, aho bahuriza hamwe ijwi basaba abadepite bose bo muri Afurika y’Iburasirazuba, guharanira iterambere ry’imibereho y’abaturage, ibihugu byabo bizamura ingengo y’imari ishyirwa mu buhinzi n’ubworozi.
Umuyobozi Mukuru w’iri huriro, Depite Abdi Ali Hasaan, avuga ko abadepite n’abasenateri bashobora kugira uruhare rufatika mu mpinduka zikenewe kugira ngo abatuye umugabane wa Afurika bihaze mu biribwa.
Agira ati ”Ni yo mpamvu turimo gushishikariza buri wese mu bagize inteko zishinga amategeko ngo akoreshe ububasha afite mu kuzamura ubushobozi bw’abaturage mu kubona ibiribwa bihagije no kurwanya imirire mibi,binyuze mu bufasha minisiteri z’ubuhinzi n’ubworozi ziha abahinzi ,abatanga serivisi z’ubuhinzi ndetse n’abongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi”.

Umuyobozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa Dr Jean -Léonard Touadi, avuga ko ihungabana ry’ubukungu riri ku isi muri iki gihe ryatumye harushaho gutekerezwa ku ruhare rw’inzego zinyuranye mu guhangana n’ibituma abantu batihaza mu biribwa kandi ari ryo shingiro ry’iterambere n’imibereho y’abatuye isi.
Agira ati “Tugomba guhanga udushya,duhereye ku myanzuro ifatirwa mu nteko zishinga amategeko ibereye abaturage. FAO isanga uruhare rw’inteko zishinga amategeko ari ingenzi cyane cyane mu gihe baba bemeje ingengo y’imari ikwiye ku bikorwa guverinoma ziteganiriza urwego rw’ubuhinzi, ariko kandi hagashyirwaho uburyo inzego zose zirebwa n’ubuhinzi n’ubworozi zitanga umusaruro uhagije.”
Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Hon. Mukabalisa Donatille, avuga ko inama nk’iyi ari andi mahirwe mu gushakira umuti ikibazo cy’igabanuka ry’ibiribwa ryugarije isi n’akarere u Rwanda ruherereyemo.
N’ubwo u Rwanda rwakomeje kugenda rwongera amafaranga Leta igenera urwego rw’ubuhinzi, bamwe mu baturage basanga hagikenewe kongera imbaraga no kunoza politiki n’ingamba z’ubuhinzi kugira ngo ikibazo cy’igabanuka ry’ibiribwa kigabanuke.
Ingengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023, aho biteganyijwe ko Leta izakoresha miliyari 4658,4 z’amafaranga y’u Rwanda. Ingengo y’imari yagenewe ubuhinzi n’ubworozi ingana na Miliyari 116 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga 8% by’ingengo y’imari y’uyu mwaka. MINAGRI iza ku mwanya wa munani mu kugenerwa ingengo y’imari, inyuma ya MINECOFIN, MININFRA, MINISANTE, MINEDUC, MINADEF, MININTER na Perezidansi ya Repubulika.
Biteganijwe ko abitabiriye iyi nama bazasuzumira hamwe ibirebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro w’abakuru b’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika, nk’uko biteganywa mu masezerano ya Malabo, ko ingengo y’imari ibi bihugu bigenera ubuhinzi itazongera kujya munsi ya 10%.
Panorama













































































































































































