Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

“Ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi n’ubworozi ntikwiye kujya munsi ya 10%”

Abagize inteko zishinga amategeko baharanira iterambere ry’ubuhinzi n’imirire muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC), barasaba guverinoma z’ibihugu kongera ingengo y’imari zigenera ubuhinzi n’indi mirimo ishamikiye ku buhinzi n’ubworozi, ntijye munsi ya 10 ku ijana.

Ibi aba badepte babigarutseho mu nama y’iminsi itatu iteraniye i Kigali, aho bahuriza hamwe ijwi basaba abadepite bose bo muri Afurika y’Iburasirazuba, guharanira iterambere ry’imibereho y’abaturage, ibihugu byabo bizamura ingengo y’imari ishyirwa mu buhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi Mukuru w’iri huriro, Depite Abdi Ali Hasaan, avuga ko abadepite n’abasenateri bashobora kugira uruhare rufatika mu mpinduka zikenewe kugira ngo abatuye umugabane wa Afurika bihaze mu biribwa.

Agira ati ”Ni yo mpamvu turimo gushishikariza buri wese mu bagize inteko zishinga amategeko ngo akoreshe ububasha afite mu kuzamura ubushobozi bw’abaturage mu kubona ibiribwa bihagije no kurwanya imirire mibi,binyuze mu bufasha minisiteri z’ubuhinzi n’ubworozi ziha abahinzi ,abatanga serivisi z’ubuhinzi ndetse n’abongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi”.

Umuyobozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa Dr Jean -Léonard Touadi, avuga ko ihungabana ry’ubukungu riri ku isi muri iki gihe ryatumye harushaho gutekerezwa ku ruhare rw’inzego zinyuranye mu guhangana n’ibituma abantu batihaza mu biribwa kandi ari ryo shingiro ry’iterambere n’imibereho y’abatuye isi.

Agira ati “Tugomba guhanga udushya,duhereye ku myanzuro  ifatirwa  mu nteko zishinga amategeko ibereye abaturage. FAO isanga uruhare rw’inteko zishinga amategeko ari ingenzi cyane cyane mu gihe baba bemeje ingengo y’imari ikwiye ku bikorwa guverinoma ziteganiriza urwego rw’ubuhinzi, ariko kandi hagashyirwaho uburyo inzego zose zirebwa n’ubuhinzi n’ubworozi zitanga umusaruro uhagije.”

Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Hon. Mukabalisa Donatille, avuga ko inama nk’iyi ari andi mahirwe mu gushakira umuti ikibazo cy’igabanuka ry’ibiribwa ryugarije isi n’akarere u Rwanda ruherereyemo.

N’ubwo u Rwanda rwakomeje kugenda rwongera amafaranga Leta igenera urwego rw’ubuhinzi, bamwe mu baturage basanga hagikenewe kongera imbaraga no kunoza politiki n’ingamba z’ubuhinzi kugira ngo ikibazo cy’igabanuka ry’ibiribwa kigabanuke.

Ingengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023, aho biteganyijwe ko Leta izakoresha miliyari 4658,4 z’amafaranga y’u Rwanda. Ingengo y’imari yagenewe ubuhinzi n’ubworozi ingana na Miliyari 116 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga 8% by’ingengo y’imari y’uyu mwaka. MINAGRI iza ku mwanya wa munani mu kugenerwa ingengo y’imari, inyuma ya MINECOFIN, MININFRA, MINISANTE, MINEDUC, MINADEF, MININTER na Perezidansi ya Repubulika.

Biteganijwe ko abitabiriye iyi nama bazasuzumira hamwe ibirebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro w’abakuru b’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika, nk’uko biteganywa mu masezerano ya Malabo, ko ingengo y’imari ibi bihugu bigenera ubuhinzi itazongera kujya munsi ya 10%.

Panorama

1 Comment

1 Comment

  1. skapa ett binance-konto

    April 13, 2026 at 17:40

    Your point of view caught my eye and was very interesting. Thanks. I have a question for you.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Uburezi

Imibare mishya y’uburezi mu Rwanda igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 umubare w’abarimu wageze kuri 122,828, mu gihe abanyeshuri bose hamwe bari 4,822,507,...

Amakuru

Rene Anthere Rwanyange RwandAir has joined the Pink Ribbon Project, a cancer awareness and screening campaign organized by Labscroll Medicals in collaboration with the...

Amakuru

Ubwanditsi Dafroza Mukarumongi Gauthier, Umunyarwandakazi wamaze imyaka myinshi aharanira ko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihishe mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera,...

Amakuru

Ubwanditsi Ku wa 7 Ugushyingo 2026, muri Kigali Serena Hotel, hateganyijwe kwizihirizwa Umunsi Nyafurika w’Abanditsi (Africa Writers Day Celebration 2026). Iki gikorwa kigamije guha...

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities