Rene Anthere
Ku bufatanye bwa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu -REG n’Ikigo gishinzwe iterambere cy’abadage -GIZ, mu gihe cy’umwaka umwe bamaze guha amashanyarazi ingo 2,750 ziganjemo iyobowe n’abagore ndetse n’abandi b’amikoro make bo mu turere 10 two hirya no hino mu gihugu.
Ni ibikorwarwa bakorewe ku buntu buntu kuko bagejejweho amatara, insinga ndetse bagakorerwa imirimo yo kugeza umuriro mu nzu zabo (installation) kugeza batangiye gucana. Ni igikorwa bishimira ko byahinduye ubuzima bwabo.
Ingo zabonye amashanyarazi ziri mu turere twa Rwamagana ni 182, Kayonza 200, Bugesera 163 mu ntara y’Iburasirazuba. Mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu ingo273. Mu ntara y’Amajyepfo ni muterere twa Nyaruguru 419, Nyamagabe 142, Muhanga 483, Ruhango 413, Kamonyi 136, na ho mu ntara y’Amajyaruguru ni mu karere ka Musanze wahawe ingo 339. Ingo zose hamwe zahawe amashanyarazi zigera ku 2,750 muri zo 1654 zikaba ziyobowe n’abagore.
Abo twasuye bo mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kamamana, mu kagari ka Kaduha, Umurenge wa Munyaga mu karere ka Rwamagana, bishimira ko kuri ubu bavuye mu icuraburindi nyuma yo kugezwaho umuriro w’amashanyarazi bakaba bari mu iterambere.

Muhimakazi Beatrice agira ati “Njyewe nkibona umuriro nayiraye ku ibaba, naraye ntekereza televiziyo, bwakeye nagezeyo nayiguze mpita nzana n’uza kuyesitara, nawe ndamuhemba. Rwose tutarabona amashanyarazi twari mu bwigunge, dufite agahinda kenshi ariko uyu munsi dufite umunezero, dufite ibyishimo, turacana, turakoresha amateleviziyo, telefoni zirakora; ibyo byose tubikesha umukuru w’igihugu. Ubu twateye imbere!’’
Musabwamana Beatrice na we agira ati ‘’Mbere y’uko tubona amashanyarazi twari tubayeho nabi, ariko nyuma tubonye amashanyarazi twarishimye cyane kuko twabonye impinduka nyinshi, iradio turara twumva tukamenya aho igihugu kigeze. Hari byinshi duteganya gukoresha uyu muriro nitubona igishoro nko gucuruza amata, abana ku mashuri bagiye kubona uko biga neza n’ibindi.’’
Ayubusa Turikumana Olivier, ni Umuyobozi ushinzwe ishyirwamubikorwa ry’imishinga (Project Manager) muri REG mu ishami ryayo rya EDCL. Avuga ko uyu mushinga wari ugamije kongera ingo zigerwaho n’amashanyarazi, ariko by’umwihariko, hitawe ku ngo zifite amikoro make zikaba zinaherereye ahanyujijwe umuyoboro w’amashanyarazi, ariko izo ngo zigasigara zitabonye amashanyarazi kubera ubushobozi bucye bwazo.
Agira ati “Umwihariko w’uyu mushinga, ni uko twabahaye cashpower tukanabakorera kanabafasha kugeza mu ngo ayo mashanyarazi (installation) ku buntu, ku berako ari za ngo twagiye tubona zitandukanye n’izindi zitabona ya mafaranga ibihumbi mirongo itanu cyangwa ibihumbi ijana ijana, ngo bagereze amashanyarazi mu nzu ndetse n’ibindi bikoresho by’amashanyarazi nk’amatara n’ibindi; tubibahera ubuntu ngo barusheho nabo kwiteza imbere.”
Akomeza agaragaza ko hari ibiganiro kandi hari icyizere ko n’ingo zasigaye zitabonye zitabonye ayo mashanyarazi nazo ko ari vuba. Ni umushingwa watangiye mu Ukuboza 2024 urangira muri Kamena uyu mwaka wa 2025.
Dorothée Merkl, ni Umuyobozi w’imishinga no guteza imbere ingufu muri GIZ (Project Coordinator/Energy Advisor, Energising Development (EnDev). Avuga ko hari n’ibindi biganiro barimo gukorana na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) bigamije kongera ingo zigerwaho n’amashanyarazi ku batishoboye.
Agira ati “Mu by’ukuri twishimiye umusaruro watanzwe n’uyu mushinga watumye hari abagore bayoboye ingo 1654 babona amashanyarazi bakava mu bwigunge, turi mu biganiro na REG bigamije kongera inkunga y’ama Euros 100,000, bizadufasha kongera ingo zigerwaho n’amashanyarazi nibura zikagera ku 6700.”

REG igaragaza ko uyu ari umushinga ufite agaciro k’amadorali y’Amerika 350,000 EUR hafi miliyoni zigera kuri 600,000 z’amafaranga y’u Rwanda.
REG igaragaza ko kuri ubu imaze kugeza ku baturage amashangarazi ku kigero kingana na 85%, ikaba ifite intego yo kugeza amashanyarazi ku baturage 100% bitarenze mu myaka itanu iri imbere.













































































































































































