Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Integuza ku Noti Ziciwe ku Isoko

BNR yakuye ku isoko inoti zimwe na zimwe za 500, 1000, 2000, 5000

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko inoti zimwe z’amafaranga y’u Rwanda zigiye guhagarikwa gukoreshwa mu buryo busanzwe, hashingiwe ku Iteka rya Perezida Nº11/01 ryo ku wa 27 Gashyantare 2026.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri wa BNR, Soraya M. Hakuziyaremye, BNR yasobanuye ko izo noti zitagifite agaciro mu Rwanda nyuma y’amezi 12 uhereye ku wa 02 Werurwe 2026, igihe Iteka rya Perezida ryatangarijwe mu Igazeti ya Leta.

Inoti zizahagarikwa gukoreshwa zirimo:

Inoti ya 500 Frw yakoreshejwe ku wa 01 Nyakanga 2004 n’ingezanyo yayo yo ku wa 01 Mutarama 2013
Inoti ya 1000 Frw yakoreshejwe ku wa 01 Nyakanga 2004 n’indi yo ku wa 01 Gicurasi 2015
Inoti ya 2000 Frw yakoreshejwe ku wa 31 Ukwakira 2007
Inoti ya 5000 Frw yakoreshejwe ku wa 01 Mata 2004 n’iyo ku wa 01 Gashyantare 2009

BNR yasabye abafite izo noti kwihutira kuzijyana kuzihinduriza mu bigo by’imari byemewe mu gihe cy’amezi icyenda, uhereye ku wa 02 Werurwe 2026 kugeza ku wa 01 Ugushyingo 2026.

Nyuma y’iyo tariki, izo noti zizajya zihindurizwa gusa ku cyicaro gikuru cya BNR giherereye i Kigali, mu Kiyovu, ndetse no ku mashami yayo kugeza ku wa 01 Werurwe 2027.

BNR yashimangiye ko ibijyanye n’ibirango byihariye by’izo noti bizatangazwa mu buryo burambuye binyuze mu rindi tangazo ryihariye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities