Mu gitondo cyo ku wa 28 Gashyantare 2026, abaturage bo mu murwa mukuru wa Tehran no mu yindi mijyi minini yo muri Iran, irimo Isfahan, Karaj na Kermanshah, bakangutse bumva urusaku rukomeye rw’ibisasu by’indege n’ibisasu bya misile.
Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yatangaje ko igihugu cye cyatangije igikorwa cya gisirikare cyiswe Operation Roaring Lion, kigamije guca intege ubushobozi bwa Iran bwo gukora intwaro kirimbuzi no gukumira ibyo Israel ivuga ko bishoboraga guteza akaga ku mutekano wayo.
Ibinyamakuru byo muri Iran byatangaje ko ibi bitero byahitanye abasivili benshi. Mu baheruka kwemezwa harimo abantu babiri biciwe mu ishuri riri mu burasirazuba bwa Tehran, biyongereye ku bandi barenga 50 baguye mu gitero cyabereye mu ishuri ry’abakobwa mu ntara ya Hormozgan.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasohoye ubutumwa bwa videwo avuga ko Amerika na yo yatangiye ibitero byiswe Operation Epic Fury, bigamije gusenya ibikorwa bya Iran bijyanye na misile n’inganda zishobora gukoreshwa mu gukora intwaro kirimbuzi.
Amerika ivuga ko yafashe iki cyemezo nyuma y’uko ibiganiro ku guhagarika gahunda ya Iran yo gutunganya Uranium, byaberaga i Genève mu Busuwisi, bitatanze umusaruro. Washington ivuga ko amakuru y’ubutasi yerekanye ko Iran yari yiteguye kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo za Amerika mu kigobe cya Persian Gulf.
Amashusho n’amafoto yasohowe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga nka Al Jazeera, CNN na Associated Press, agaragaza imyotsi myinshi izamuka mu kirere cy’i Tehran, hafi y’ibiro by’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei. Nubwo hataramenyekana niba aho ibyo byabereye ariho hari himuriwe abantu mbere y’uko ibitero bitangira.
Amakuru yo mu nzego z’umutekano za Israel yavuze ko igikorwa cya Roaring Lion cyari kigamije kwibasira abayobozi bakuru ba Iran, barimo Perezida Masoud Pezeshkian n’abayobozi bakuru mu gisirikare, nubwo nta makuru yemeza niba hari uwahitanywe na cyo.
Nyuma y’ibi bitero, Iran yahise itangira gusubiza. Umutwe w’ingabo zidasanzwe wa Iran, Islamic Revolutionary Guard Corps, watangaje ko watangiye kohereza misile na drones byerekeza ku butaka bugenzurwa na Israel. Impuruza zumvikanye mu mijyi irimo Tel Aviv, abaturage basabwa kwihisha ahantu hizewe.
Imirwano ntiyagarukiye kuri Iran na Israel gusa. Misile zaturutse muri Iran zageze no mu bihugu byo mu karere, birimo Bahrain, United Arab Emirates na Qatar, aho bamwe mu baturage bahitanywe n’ibisasu.
Ibi byatumye ibihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati bifunga ikirere cyabyo, bigira ingaruka ku ngendo z’indege. Ni mugihe sosiyete y’u Rwanda itwara abantu mu kirere RwandAir, yatangaje ko ihagaritse by’agateganyo ingendo zijya cyangwa ziva i Doha na Dubai.
Perezida Trump kandi yasabye abaturage ba Iran guhaguruka bagakuraho ubutegetsi bwabo, amagambo asesengurwa n’abatari bake nk’ikimenyetso cy’uko intego ya Amerika n’inshuti zayo ishobora kuba irenze guhagarika gahunda ya Iran yo gukora intwaro kirimbuzi, ahubwo igamije no guhindura ubutegetsi.














































































































































































