Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye kurushaho kwegera abaturage, bakamenya ibibazo bibugarije ndetse bagashakira ibisubizo ku gihe, cyane cyane mu rwego rw’ubuhinzi rufatiye runini ubuzima bw’abaturage benshi.
Yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu nama ihuza abayobozi bo ku rwego rw’Igihugu n’abo mu nzego zegerejwe abaturage, iri kubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Gako, ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuturage ku isonga”.
Mu ijambo rye ryo gutangiza iyi nama, Dr. Nsengiyumva yagarutse ku kamaro ko kumenya ibibazo abaturage bahura nabyo no kubikemura bidatinze, agaragaza ko iyo bititaweho bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibereho yabo, by’umwihariko mu buhinzi.
Yagize ati: “Dufashe urugero nko mu buhinzi, twese tuzi imbogamizi uru rwego rukunze guhura nazo, kandi ari rwo rufatiye runini benshi mu baturage bacu. Mu bice bimwe by’Igihugu abahinzi bahura n’ikibazo cy’amapfa mu gihembwe cya mbere cy’ihinga, abandi bakagira imvura nyinshi cyane mu gihembwe cya kabiri, yangiza imyaka, igateza abahinzi igihombo, ndetse ikanatuma tutihaza mu biribwa.”
Dr. Nsengiyumva, yakomeje asobanura ko izi mbogamizi zirushaho kwiyongera bitewe n’imihindagurikire y’ikirere, asaba abayobozi gufata ingamba zo kuzihanganira no kuzishakira ibisubizo birambye.
Yanagaragaje ko kwegera abaturage ari ingenzi kuko bituma abayobozi bamenya neza ibibazo bibabangamiye, bityo bakabasha kubikemura neza kandi ku gihe.
Ati: “Iyo mwegereye abaturage, muba mushobora kumenya imirenge yibasiwe n’amapfa, mukamenya ahabaye imyuzure, mukamenya abahinzi batabona inyongeramusaruro ndetse mukamenya n’abatarabashije guhingira ku gihe.”
Minisitiri w’Intebe yasabye kandi abayobozi gukomeza gutanga inama ku baturage zibafasha kongera umusaruro, zirimo gukoresha imbuto z’indobanure no kwitabira gahunda za Leta zigamije iterambere. Yongeyeho ko igihe ikibazo cyananiranye gukemurwa ku rwego rwo hasi, kigomba gutangirwa amakuru ku gihe kugira ngo inzego zisumbuye zitange ubufasha.
Byongeye kandi Dr. Nsengiyumva, yibutsa abayobozi bose ko inshingano yo kwegera abaturage itagarukira ku rwego rumwe gusa, ahubwo ireba inzego zose zibareba.
Minisitiri w’Intebe yanasabye buri muyobozi wese ko agomba kumenya uko abaturage ayoboye babayeho kandi akihutira gushakira ibisubizo bifatika ibibazo bahura nabyo.












































































































































































