Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

“Jenoside Itangirira mu Bitekerezo n’Imigambi Bibi”, Dr. Bizimana Jean Damascene

Minisitiri Jean Damascene yasobanuye inkomoko ya Jenoside asaba abanyarwanda gukomeza kurangwa n'ubumwe

Uyu munsi mu karere Gatsibo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, habereye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wi 1994 ku nshuro ya 32. N’igikorwa kitabiriwe n’abayobozi batandukanye bakomeye barimo na Dr. Bizimana Jean Damascene Minisitiri w’Ubumwe n’Inshingano Mbonera Gihugu MINUBUMWE.

‎Ubwo yari muri iki gikorwa, Dr Bizimana yasobanuye inkomoko ya Jenoside, aho yavuze ko itapfuye kubaho gutyo gusa, ahubwo ko ifite inkomoko, imvano n’isoko bityo akaba ari ngombwa ko umuntu asobanukirwa intangiriro yayo, agira ati: “Intangiriro yayo iri muri politiki mbi, n’amashyaka yayo yabibye urwango rw’ingebitekerezo yibasiye abatutsi.”

‎Amashyaka abiri yariho muri icyo gihe, yagize uruhare rukomeye muri ibi bikorwa ariyo PARMEHUTU na PSR (PROSOMA), hakiyongeraho na MRND, CDR ndetse n’andi atandukanye.

‎Disikuru Kayibanda yatanze igihe yashingaga iri shyaka rya PARMEHUTU, ku itariki ya 25 Nzeri 1959, niyo yatumye urwango rwiyongera kugeza ku mahano yabaye mu 1994. Bityo umurongo yayihaye niwo watumye abarenga ibihumbi 20,186 bapfira i kiziguro ndetse n’iyahoze ari komine Murambi.

‎Dr Bizimana yavuze ko byumwihariki intangiriro ya Jenoside yabaye iyi disikuru Kayibanda yahaye abari bagize ishyaka rya PARMEHUTU dore ko ari nawe wari wararishinze avuga ko iryo shyaka rireba abahutu gusa.

‎Ati: “Jenoside itangirira mu bitekerezo n’imigambi, kuyishyira mu bikorwa bikaza nyuma, iyo rero ushinze ishyaka ukavuga ko rireba abantu, ubwoko bumwe gusa, uba wamaze gukora Jenoside.”

‎Yavuze kandi ko Kayibanda yatanze impamvu z’urwitwazo zatumye ashinga iryo shyaka ry’abahutu avuga ko ngo bakandamijwe, bapyinagajwe na gatutsi ngo wari umunyamahanga wihaye igihugu, aho yasobanuye ko ibi ari ibintu bibi cyane byatumye abatutsi bagerekwaho amakosa n’icyaha.

Yabigarutseho agira ati: “Aha ngaha abatutsi bari bashyizweho isura mbi y’uko bakandamizaga, bapyinagaza, basuzuguraga abahutu. Icyongeyeho yabatse ubwenegihugu bw’u Rwanda avugako ari abanyamahanga. Ariko mu byukuri niwe wagombaga kuba umunyamahanga kubo ntagisekuru yari afite hano mu Rwanda.”

‎Nubwo hakozwe ibyo byose ariko, Dr Bizimana, yagaragaje ko ntaburenganzira bari bafite bwo gufata icyiciro cy’abanyarwanda ngo bacyake ubunyarwanda byongeyeho ngo banakigerekeho ibyaha mpimbano.

‎Byongeye kandi Dr. Bizimana yashimangiye ko imva n’imvano ya Jenoside, yabaye kumva ko abatutsi bapyinagaje abahutu, hanyuma abahutu bakumva ko bagomba kwishyirahamwe bakarwanya abo banyamahanga kuko bari baramaze gushirwamo ko batari abanyarwanda, kandi ko igihugu ari icyabo nk’uko bari barabishizwemo.

‎Dr. Bizimana yagarutse ku nama yabereye muri Congo ahitwa Buronge yabaye tariki ya 3 Ukwakira 1993, aho iyi nama yahurije hamwe abantu batandukanye baje kwiga uburyo bazaza gufata u Rwanda ndetse n’uko bazakoresha itangazamakuru mu kumenyekanisha imigambi yabo ndetse no kugoreka amateka.

‎Yagize ati: “Coloneli Bahufite na Yusuf Mugenzi wakoraga kuri radio BBC,  bemeranyije ko bazakoresha itangazamakuru bahakana Jenoside bavuga ko habayeho Jenoside ebyiri, iy’abahutu na abatutsi. Bemeranyije kandi ko bazakora ibishoboka byose kugirango bakure icyaha kubahutu kugirango bere kuzakurikiranwa n’inkiko.”

‎Ashingiye kubikorwa bya Mugenzi aho yavuze ko byari uburozi, Dr. Bizimana yasobanuye ko u Rwanda rudakeyeye abaroga u Rwanda n’abana barwo, aho yanasabye abagize umuryango wa Mugenzi n’abandi muri rusange kwitandukanya nawe. Ati: “N’umurozi, u Rwanda ntabwo dukeneye abaroga abanyarwanda n’ababa babo, turashaka abigisha neza, u Rwanda rugakomeza rukaba igihugu cyacu twese.”

‎Nanone kandi, hari abakoze ibyaha bya Jenoside benshi bahise bahungira hanze y’u Rwanda bahunze amahano bakoze, gusa Dr. Bizimana yavuze ko batazarekera gushakishwa kugirango baryozwe ibyo bakoze, agira ati: “Baketse ko bazakora Jenoside bagahunga ubutabera, ariko siko bizagenda. Baracyakurikiranywe kandi nabo bazaburanishwa, keretse nibapfa bataraburana, ariko bazaburanishwa rwose.”

‎Uyu muyobozi yasoje asaba abanyarwanda kwigira ku mateka u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo atazasubira ukundi, bakirinda kandi bagafatanya n’ubuyobozi bw’igihugu mu bumwe buranga abanyarwanda.

Minisitiri Jean Damascene yasobanuye inkomoko ya Jenoside asaba abanyarwanda gukomeza kurangwa n’ubumwe

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities