Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri 2001 kugeza muri 2019, yatangaje ko afite impungenge zikomeye ku byerekezo igihugu cye kirimo gufata, agaragaza ko bishobora kugera ku rwego rukomeye rw’ibibazo bishobora no kugisenya burundu.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru La Libre Belgique ku wa 20 Werurwe 2026, ubwo yari ari iwe mu mujyi wa Goma. Uyu mujyi uherutse guterwamo na drone, igitero cyahitanye abantu batatu barimo n’umukozi w’Umuryango UNICEF ukomoka mu Bufaransa.
Abajijwe niba icyo gitero cyari kigamije kumwivugana, Kabila yavuze ko iperereza rigikomeje, ariko yerekana ko ubutegetsi bw’i Kinshasa bumufata nk’umuntu ukomeye ukwiye gukurikiranwa, anavuga ko n’abaturage bo mu bice bitandukanye nka Masisi bakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano.
Yagize ati: “Iperereza riracyakomeje, ariko ndacyafite icyizere.”
Nyuma yo kuva ku butegetsi, Kabila yasimbuwe na Félix Tshisekedi, ariko umubano wabo waje kuzamo ibibazo bikomeye byagejeje aho inkiko zo muri RDC zimucira igihano cyo kwicwa, zimushinja gukorana n’umutwe wa AFC/M23 uri mu mirwano mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Nubwo ibyo birego bikomeye, Kabila yavuze ko bitamuhungabanya, ahubwo ko akomeza kubahwa nk’uwigeze kuyobora igihugu aho ajya hose. Ati: “Ndatuje cyane, icy’ingenzi nuko tureba uko igihugu cyari kimeze mu 2019 n’uko kimeze ubu.”
Yakomeje agaragaza ko adashyigikiye igitekerezo cyo gucamo igihugu ibice, ahubwo ko abona hari ibyago by’uko RDC ishobora kugera ku rwego rwo gusenyuka nk’uko byabaye muri Sudan, ibyo yise “Sudanisation”, agira ati: “Hari byinshi bisa hagati y’ibiri kubera muri RDC n’ibyatumye Sudani isenyuka.”
Ibi byagaragaje ko afite impungenge z’uko mu gihe nta ngamba zifatika zifatwa, igihugu gishobora kwisanga mu bibazo bikomeye birenze ubushobozi bwacyo.
Kabila yibukije ko muri 2001 igihugu cyari mu ntambara zikomeye, ariko ko ubwo bahitagamo inzira y’amahoro binyuze mu biganiro, byaje gutuma haboneka ituze n’amasezerano y’amahoro. Yagize ati: “Twari dufite amahitamo abiri, gukomeza intambara cyangwa gushaka amahoro, twahisemo inzira y’ubwenge.”
Kabila yanenze ubuyobozi buriho bwa Kinshasa, abushinja imiyoborere mibi no kudakurikiza itegeko nshinga, avuga ko ibi biri mu bituma umutekano muke n’amacakubiri bikomeza kwiyongera mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.











































































































































































