Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yiciwe mu bitero by’indege byagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bufatanye na Israel, nk’uko byemejwe n’itangazamakuru rya leta ya Iran mu nama Nkuru y’Umutekano w’Igihugu.
Itangazo ryasomwe kuri televiziyo ya leta rivuga ko yiciwe mu biro bye mu mugi wa Tehran mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, mu gihe yari ari mu mirimo ye isanzwe.
Amakuru y’urupfu rwe yashimangiwe n’Ingabo z’Abarinzi b’Impinduramatwara ya Kiyisilamu ya Iran, Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), yavuze ko kwicirwa mu biro bye bihinyuza amakuru yavugaga ko yari yihishe. Amashusho ya satelite asesengurwa na BBC Verify yagaragaje ko igice cy’inyubako y’ubuyobozi i Tehran cyari cyangiritse bikomeye nyuma y’ibyo bitero.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ku rubuga rwe Truth Social ko Khamenei yari umwe mu bantu babi cyane mu mateka kandi ko urupfu rwe ari amahirwe akomeye ku Banya-Irani yo kwisubiza igihugu cyabo.
Mu kiganiro yahaye NBC News na ABC News, Trump yavuze ko afite amakuru y’ubutasi agaragaza ko Khamenei n’abandi bategetsi benshi bo hejuru bishwe, nubwo yanavuze hari byinshi bitaramenyekana neza.
Trump kandi yavuze ko ibitero byageze ku ntego zabyo, anemeza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite icyerekezo cyiza ku hazaza h’ubutegetsi bwa Iran. Gusa yavuze ko atazi uwamusimbura, yongeraho mu buryo bw’urwenya ko hari igihe bazamuhamagara bamubaza uwo bifuza gushyiraho.
Ku ruhande rwa Iran, itangazo ry’Inama Nkuru y’Umutekano ryemeje ko igihugu cyinjiye mu minsi 40 y’icyunamo.
Umuryango utabara imbabare wa Iran, Red Crescent, watangaje ko abantu barenga 200 biciwe muri ibyo bitero, mu gihe ibitangazamakuru byo muri Amerika birimo CBS News bivuga ko abategetsi bagera kuri 40 bo ku rwego rwo hejuru bari mu bapfuye.
Mu gusubiza, Iran yagabye ibitero mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati, cyane cyane aho Amerika ifite ibirindiro bya gisirikare n’abo ifatanyije nabo, barimo Dubai, Doha, Bahrain na Kuwait.
Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Keir Starmer, yatangaje ko igihugu cye kiri kugira uruhare mu bikorwa by’umutekano bihuriweho n’ibindi bihugu mu rwego rwo kurinda abaturage bacyo n’abafatanyabikorwa bo mu karere.
Umuryango w’Abibumbye na wo wagaragaje impungenge, uvuga ko ibi bitero bishobora kurushaho guhungabanya amahoro n’umutekano mu karere.
Nubwo Perezida Trump yemeje ko Amerika izakomeza ibitero, itegeko nshinga rya Amerika risaba ko gutangiza intambara byemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko. Iki kibazo kikaba gikomeje gutera impaka zikomeye mu bagize Inteko, aho bamwe bashyigikiye igikorwa nk’icy’umutekano w’igihugu, abandi bakakibona nk’icyashyira Amerika mu ntambara ndende mu Burasirazuba bwo Hagati.
Urupfu rwa Khamenei rufatwa nk’impinduka ikomeye mu mateka ya politiki ya Iran no mu mibanire mpuzamahanga, aho ejo hazaza h’ubutegetsi bw’icyo gihugu n’umutekano w’akarere bikomeje guteza impungenge ku isi yose.












































































































































































