Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kimisagara: Umukobwa yangijwe imyanya ndangagitsina na bagenzi be bamuziza umugabo

Abakobwa batanu hamwe n’umusore umwe bo mu murenge wa Kimisigara mu karere ka Nyarugenge, bagiriye nabi umukobwa baramukubita bigeza n’aho bonona imyanya ndangagitsina bamuziza umugabo w’umunyamahanga bakundana.

Nk’uko igihe.com dukesha iyi nkuru kibitangaza, ibi bikorwa by’urugoma n’ubugizi bwa nabi byabereye ku Kimisagara tariki 18 Gashyantare 2020, binavugwa ko uwateguye iki gikorwa kigayitse yari asanzwe ari inshuti n’uwahohotewe.

Umwe mu nshuti z’uwahohotewe yavuze ko umunsi byabayeho yari avuye hanze y’igihugu, aza kwakirwa na mugenzi we amubwira ko mu rugo iwabo ku Kimisagara hari ibirori “After Party”, amusaba ko bajyana kwinezeza; undi na we yumva ko ari ibisanzwe barajyana.

Bagezeyo basanga hari abandi bakobwa batumiwe, batangira kwishimisha ari nako banywa inzoga. Amasaha akuze bamwe mu bitabiriye ibirori barasezerewe, hasigara abakobwa batanu n’umuhungu umwe bari basangiye umugambi wo kugirira nabi uwari uvuye hanze.

Amakuru agera ku Kinyamakuru Panorama ni uko abandi bamaze gutaha, ba rumuna na baramukazi b’umukobwa wateguye umugambi mubisha ndetse  n’umuhungu bari bahaye ikiraka cyo kwica uwo mukobwa, ni bwo bamwadukiriye batangira kumwogosha imisatsi ku mutwe bakoresheje urwembe.

Yatangiye gutaka, bakomeza baramwogosha ari nako bamubwira ko bagiye kumuha isomo k’ubwo gutwara umugabo wa mugenzi wabo, umusore ukundana n’uwari wateguye ibirori. Barangije kumwogosha umusatsi badukiriye imyanya ndangagitsina.

Uwahohotewe yakomeje kuvuza induru, umwe mu baturanyi wabo ajyayo agiye kureba uwari wamwereye amafaranga, kuko yari aziko hari n’ibirori ngo yinwere inzoga. Ahageze ngo ni ko kumva umuntu utaka ajya guhamagara umuyobozi w’umudugudu baratabara. Bahamagaje inzego z’umutekano abakekwaho icyaha batabwa muri yombi, uwahohotewe ajyanwa kwa muganga.

Nyirabayaza w’ubu bugome

Umwe mu nshuti z’uwahohotewe yavuze ko intandaro ya byose ari umugabo w’umunyamahanga wakundanaga n’uwo mukobwa wateguye icyo gikorwa cyo guhohotera mugenzi we. Uwateguye umugambi wo kwihorera bivugwa ko ari we wahuye n’uwo muzungu mbere, bagasohokana no hanze y’u Rwanda.

Umunsi umwe baje guhura bombi na wa munyamahanga, kuva ubwo amenyana n’uwahohotewe kugeza ubwo batangiye gucudika mu ibanga. Umunyamahanga n’uwahohotewe baje guhuza banapanga ko azamusanga hanze y’u Rwanda.

Kugira ngo bimenyekane, ni amafoto yashyize kuri sitati (Status) ye ubwo yari yagiye kwa wa muzungu, undi abona amafoto y’aho uwamuciye inyuma yari yicaye. Undi yabonye ko mugenzi we yayabonye ayakuraho.

Uwo mukobwa yagiye kureba murumuna w’uwamuciye inyuma aba ariwe umuhamagara ngo bavugane. Nyuma yo kuvugana yabwiye mugenzi we ko inshuti ye yamushkiye indi bityo akaba yagiye kubareba nagaruka azamubwira, nyamara undi yari yamaze kubona amafoto y’intebe z’aho yari ari.

Mugenzi we yamaze kumenya ko inshuti ye yamuciye inyuma kandi bari bavanye kumusura, yahise ategura umugambi wo kumwihimuraho. Kuko undi yari yamubwiye igihe azagarukira mu Rwanda, yateguye ibirori bitari muri gahunda kuri uwo munsi, yava kumwakira ku kibuga cy’indege agahita amutwara iwabo akamwihimuraho.

Amakuru avuga ko undi yakriwe neza ku kibuga, ndetse abwirwa ko bahita bajyana mu birori muri uwo mugoroba, kuko bari inshuti undi yahise yemera bajyana ahagombaga kubera ibirori kuko bari bamwiteguye.

Igihe cyo gutaha, abatari bazi gahunda yapanzwe baratashye, abari mu mugambi bose barasigara niko gutangira gushyira mu bikorwa umugambi wabo uko bawuteguye. Bivugwa ko nyuma yo kurangiza kumugirira nabi bagombaga guhita bajya kumuta muri Nyabarongo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza, aganira n’itangazamakuru, yavuze ko abantu batandatu bafashwe bakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, gusa yirinda kwemeza uko byagenze n’intandaro yabyo kuko dosiye iri mu maboko y’Ubushinjacyaha.

Abafashwe bamwe bafungiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Rwezamenyo, abandi bafungiwe kuri sitasiyo ya Nyarugenge.

Abakekwaho iki cyaha cy’ubugome, bazahanwa hakurikijwe ingingo ya 121 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities