Guhera tariki ya 8 Mata 1994, ubwicanyi bwakwiriye mu gihugu cyose. I Rwankuba mu Murenge wa Murambi hishwe Abatutsi barenga 500, bicwa n’Interahamwe n’abaturanyi babo. Igitero cyari kiyobowe na Konseye Bizimungu Jean, warundanyirije Abatutsi bose hamwe barabatwika.
Aha i Rwankuba niho Gatete Jean Baptiste wahoze ari Burugumesitiri wa Murambi avuka. Yakatiwe imyaka 40 y’igifungo n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwa Arusha. Ku rwego rwa mbere yari yakatiwe igifungo cya burundu arajurira.
Muri Kiziguro, ku Rukungu ubu ni mu Kagari ka Ndatemwa, Umurenge wa Kiziguro, mu masaha 2 gusa Abatutsi hafi ya bose bari bahatuye bari bamaze kubica. Bishwe n’Interahamwe zo mu Bishenyi na Rukungu, zari ziyobowe na Gakwerere Aloys na Muganga Manasse n’izindi Nterahamwe zavuye Rugurarama, n’izindi zari zoherejwe na Byansi Valens n’impunzi za Bidudu.
Uyu munsi kandi hishwe Abatutsi ahitwa mu Kaje mu Kagari ka Rwimitereri, Umurenge wa Murambi no muri Centre ya Rugwiro aho bakusanyirizaga Abatutsi babashuka ngo niho babarindira nyamara ari uburyo bwo kugira ngo babicire hamwe. Ubwicanyi bwateguwe na Gatete Jean Baptiste afatanyije n’ uwari Konseye witwa Nkubana Jerome.
Hishwe kandi Abatutsi muri Orphelinat, mu Kagari ka Gakenke, Umurenge wa Kiramuruzi. Abatutsi benshi bari bahungiye kuri iyi Orphelinat bazi ko bari buhakirire, ariko siko byagenze kuko baje kuhabicira abandi babajyana kubicira kuri Kiliziya ya Kiziguro.
Abagize uruhare muri ubu bwicanyi harimo Gatete Jean Baptitse, wazengurukaga n’imodoka ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi, Munyabuhoro Pierre Claver wari Konseye hamwe n’izindi Nterahamwe zamugendaga iruhande zari ziyobowe n’abapolisi Rusagara na Deo Niyonzima.
Guhera tariki ya 9 Mata 1994, Interahamwe zatangiye kwica Abatutsi bari bahungiye i Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo. Hishwe kandi n’abari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba muri Komine Mabanza muri Perefegitura ya Kibuye. Abatutsi birwanyeho iminsi itanu (9 Mata-14 Mata), hishwe Abatutsi barenga 12.000.
Abatutsi biciwe kuri Paruwasi Gatolika yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Pallotti i Gikondo muri Kigali
Tariki ya 09 Mata 1994, Interahamwe, abasirikare n’abajandarume bishe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatulika yitiriwe Mutagatifu Vicenti wa Paloti i Gikondo bagera kuri 500. Kuri uwo munsi, Ingabo za Loni ziboneye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi biganjemo abana muri kiliziya i Gikondo.
Uyu munsi kandi ni na bwo abasirikare ba Leta batwitse Abatutsi bari bahungiye mu Mudugudu wa Nyakabanda II munsi ya Hoteli Baobab.
Ikinyamakuru cy’abafaransa Libération nicyo cya mbere cyise ubwo bwicanyi Jenoside, mu nyandiko yanditswe n’umunyamakuru Philippe Ceppi wari mu Rwanda igihe cya Jenoside.
Abatutsi bakomeje kwicwa ahantu hanyuranye mu gihugu: muri Kibungo, Kigali, Ruhengeri na Kibuye
Kuri uyu munsi kandi Abatutsi bari bahungiye ku misozi ya Murama, Murundi, Mwiri, Nyamirama na Kabare mu Karere ka Kayonza, kimwe n’abari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo barishwe.
Interahamwe zishe Abatutsi muri Segiteri Nyagatare I mu Karere ka Nyagatare ndetse n’abari bahungiye kuri Paruwasi ya Zaza muri Kibungo aho guhera tariki ya 09. Ubwo bwicanyi bwarakomeje, ababarirwa hagati ya 500 na 800 bishwe.
Kuri uyu munsi nanone, hishwe Abatutsi bari bahungiye i Nyabikenke, ku biro byahoze ari iby’umurenge wa Karama muri Bumbogo ndetse n’ahandi hantu hatandukanye harimo i Cyabingo, muri Perefegitura ya Ruhengeri, muri centre y’ubucuruzi ya Karamano mu Mataba mu Karere ka Gakenke, ku Rusengero rw’Ababatisita rwa Rusiza muri Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi, muri Kiliziya ya Nyundo no mu nkengero zayo, ndetse no muri Maternite ya Nyundo muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.
Ahitwa mu Kivuruga muri Komini Cyabingo hari huzuye abasirikare batangiraga Abatutsi bageragezaga guhunga. Uretse aho kuri bariyeri, Abatutsi biciwe i Cyabingo na Busengo. Interahamwe zabishe zazaga kuri kaburimbo ahitwa kuri Mukinga zifite ibiganza by’abo zamaze kwica; zigakomereza kuri Paruwasi katolika ya Rwaza mu yari Komine Ruhondo kwica abandi.
Byakuwe mu gitabo cya CNLG: ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA













































































































































































