Kuvana abantu mu Rwanda bajyanwa mu Bufaransa byarakomeje, imfubyi 94 bakomoka mu miryango y’abasirikari ba Habyarimana babaga mu kigo cy’imfubyi “Sainte-Agathe” cyari icya Agata Kanziga, umugore w’uwari Perezida wa Repubulika bajyanwe i Paris banyuze i Bangui. Bari baherekejwe n’abantu 34 umwirondoro wabo ntiwigeze utangazwa.
Tariki ya 10/4/1994, Jérôme Bicamumpaka wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri guverinoma yakoraga jenoside yakiriwe na ambasaderi w’ubufaransa mu Rwanda, Jean-Michel Marlaud, amusaba ko ingabo z’Ubufaransa zigomba gutabara kugira ngo zishyire ibintu ku murongo, ni ukuvuga kurwana ku ruhande rwabo mu ntambara barwanaga na FPR. Abafaransa ntibigeze basaba guhagarika ubwicanyi, ibi bikaba kwari ugushyigikira ko ubwicanyi bukomeza.
Abasenyeri Gatorika banditse ko babajwe n’urupfu rwa Habyarimana, ntibigera bamagana jenoside yakorerwaga Abatutsi
Mu itangazo ryanditswe tariki ya 10/4/1994 rishyirwaho umukono na Mgr Thaddée Nsengiyumva, Musenyeri wa Kabgayi akaba yarayoboraga inama y’abasenyeri icyo gihe, risohoka mu kinyamakuru cya Vatikani cyitwa «Osservatore Romano », Abasenyeri Gatorika b’u Rwanda «babajwe n’urupfu rwa Habyarimana hamwe n’umubare wabishwe nyuma».
Abasenyeri bavugaga ubwicanyi muri rusange, ntibigeze bavuga Abatutsi bicwaga, cyangwa ngo bavuge ababicaga. Bashimye cyane ingabo za Habyarimana « ngo zabungabungaga umutekano mu gihugu ». Abasenyeri ntibigeze bagira icyo bavuga ku ruhare rw’ingabo z’igihugu mu bikorwa by’ubwicanyi. Bishimiye ishyirwaho rya guverinoma nshya, bayisezeranya kuyishyigikira. Basabye Abanyarwanda kuyishyigikira, bakitabira ibyo babasaba byose.
Ibi byerekana ko abasenyeri gatorika bari bashyigikiye ubwicanyi bwakorwaga, kuko bari bashyigikiye ababukoraga, bashyigikiye ingabo zicaga, na guverinoma yarimburaga abaturage.
Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Rushashi muri Kigali Ngari
Tariki ya 10 Mata 1994, Abatutsi benshi ba Rushashi biciwe i Rwankuba kuri Paruwasi Gatolika, hafi y’ibiro by’Umurenge wa Rushashi hahoze SuPerefegitura Rushashi ndetse n’Urukiko, I Shyombwe ndetse no mu gace k’ubucuruzi ka Kinyari (hiswe CND mu 1994).
Rushashi ni ahantu habereye inama zitegura kwica Abatutsi, harimo izabereye kwa Burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Musasa witwaga Havugimana Aloys ndetse no ku biro by’iyo Komini, izaberaga kandi ku cyicaro cya Perefegitura ya Kigali Ngali ziyobowe na Perefe Karera François, ku biro bya SuPerefegitura ya Rushashi, ibiro bya Komini Rushashi kuri Segiteri ya Shyombwe, EAV Rushashi, no ku biro bya Segiteri Joma.
Twakwibutsa ko Perefe Karera Francois yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda. Yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu, agwa mu munyururu.
Mugirangabo Silas, Burugumesitiri wa Komini Rwamiko, Superefe Biniga Damiyani, barimbuye Abatutsi bari bahungiye mu kigo nderabuzima cya Ruramba muri Komine Rwamiko, Gikongoro
Kuwa 10 Mata 1994 nibwo Abatutsi bari bahungiye mu kigo Nderabuzima cya Ruramba muri Komine Rwamiko, Perefegitura ya Gikongoro bishwe. Abagize uruhare mu kubica harimo Mugirangabo Silas wari Burugumesitiri wa Komini Rwamiko, Superefe Biniga Damiyani, Mutaganda wari Konseye wa Ruramba, Gafaranga Innocent wari Inspecteur w’amashuri muri Komine Rwamiko, Nkurikiyinka Celestin wari Umwalimu, Kidahenda Oswald wari Impuzamugambi ya CDR, Kabuga Leodomir (CDR), Nkuriza Felicien, Ndabarinze wari diregiteri w’uruganda rw’icyayi rwa Mata na Nkuriza Anatole wari Ushinzwe urubyiruko.
Inama zakoreshwaga n’abategetsi icyo gihe zigirwagamo uburyo Abatutsi bagomba kwicwa zaberaga mu gasanteri ko mu Ruramba aho isoko ryubatse ubu ziyobowe na SuPerefe Biniga. Mu Ruramba hakaba hari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri iri hagati ya 1200-1500.
Byakuwe mu gitabo cya CNLG: ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA












































































































































































