Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ku wa 12 Mata 1994: Umunyamabanga Mukuru wa Loni Boutros Boutros-Ghali yashyigikiye ko MINUAR iva mu Rwanda

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumye, Boutros-Ghali yavuze ko MINUAR igomba kuva mu Rwanda muri Jenoside.

Igihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububirigi Willy Claes yari i Bonn mu Budage, yabwiye Boutros Boutros-Ghali ko “MINUAR ntacyo ikimaze mu Rwanda. […] ko MINUAR yari mu kaga. […] ko mu Rwanda Ababirigi bafitiwe urwango”. Atanga igitekerezo ko MINUAR yavanwa mu Rwanda. Boutros-Ghali amusubiza ko nawe ashyigikiye icyo gitekerezo.

Kugeza uwo nunsi Umuryango w’Abibumye wari waranze kongerera ububasha MINUAR n’ubwo Dallaire atahwemye kubisaba. Igihe cya jenoside, Boutros-Boutros Ghali yari mu ngendo i Burayi, arazikomeza atitaye ku ntabaza za MINUAR zavugaga ko mu Rwanda abantu batagira ingano bishwe guhera tariki ya 7/4/1994.

Froduald Karamira na MDR-Power bahamagariye intangondwa z’Abahutu kwica Abatutsi

Tariki ya 12/4/2020, Karemera Froduald wa MDR-Power yavugiye kuri Radio Rwanda ko intambara ireba buri wese, ibi akaba yarabisubiyemo inshuro nyinshi mu byumweru byakurikiye. Yasabye abahutu kudasubiranamo ubwabo, ahubwo ko bagomba gufatanya n’ingabo mu kurangiza “akazi”.

Ayo yari ambwiriza yarebaga cyane cyane abayoboke ba MDR-Power abasaba kwibagirwa amacakubiri yari hagati yabo na MRND na CDR, ahubwo bagafatanya nabo mu guhiga Abatutsi.

Uwo munsi, Radio Rwanda yasohoye itangazo riturutse muri minisiteri y’ingabo. Iryo tangazo ryavugaga ko “nta macakaburi yari mu ngabo no mu Bahutu muri rusange. Rikomeza rivuga ko abasirikari, abajandarume, n’Abanyarwanda bose bafashe icyemezo cyo kurwanya umwanzi wabo, kandi ngo bose baramuzi. Ngo umwanzi aracyari wa wundi, umwe washatse kugarura ingoma ya Cyami, watsinzwe.

Iyo minisiteri yasabye abasirikari, abajandarume, abaturage gukorera hamwe, gukora amarondo no kurwanya umwanzi.Uwo munsi guverinoma y’abicanyi yavuye i Kigali ijya gukorera i Gitarama, ihuza ibikorwa inashishikariza kurimbura Abatutsi muri Perefegitura zose z’igihugu.

Muri Kigali, intumbi z’abishwe muri jenoside zakusanyirizwaga muri za kamyo, zikajugunywa mu byobo byari byacukuwe n’ibimashini

Tariki ya 12/4/1994 ingabo za MINUAR zamenyesheje Jenerali Romeo Dallaire ko Abatutsi bari barimo kwicwa muri Gisenyi na Kibungo. Ubwe yivugiye uwo munsi ko muri Kigali intumbi nyinshi zapakirwaga n’abanyururu mu bimodoka bisanzwe bikoreshwa ku mihanda, zikabajugunywa mu bisimu byari byacukuwe na za kateripurari. Ibi bimodoka n’ibi bimashini byari ibya serivisi ya Minisiteri y’imirimo ya Leta bitaga “Ponts et Chaussée” yayoborwaga na Ntirivamunda Alphonse umukwe wa Perezida Habyarimana Juvenal. Ntilivamunda yahungiye mu Bufaransa.

Byakuwe mu gitabo cya CNLG: ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities