Ku Kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Rukara, hafi y’i Gahini, hahungiye Abatutsi benshi baturutse ahantu hatandukanye. Ku ikubitiro hishwe Abatutsi 12 bishwe bari bagiye kurwana n’interahamwe ngo zireke kubatwarira inka zabo kuko bari bazihunganye.
Hamaze kwicwa abo nibwo n’ibyo bahunganye byose byatwawe, abandi nabo bahita bicwa ku wa 13/04/1994. Ubwicanyi bwayobowe ba Burugumesitiri wa komini Rukara Mpambara Jean, ndetse n’Interahamwe zari ziturutse Murambi ziyobowe na Gatete Jean Baptiste.
Nubwo Jean Mpambara yagizwe umwere n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, abacitse ku icumu bemeza ko yari ku isonga ry’ubwicanyi akaba yarakoranaga bya hafi na Minisitiri Justin Mugenzi nawe ukomoka i Gahini. Mpambara yanabonetse mu Bufaransa aho aba ashinjura Ngenzi Octavien na Tito Barahira bayoboye jenoside i Kabarondo bakaba barakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa.
I Nkomangwa, abana b’Abatutsi bajugunywe muri Muhazi bababwira ko babajyanye ku ishuri
Mu Kagari ka Nkomangwa, mu Murenge wa Ruhunda, mu karere ka Rwamagana, ku wa 13-14/04/1994 hajugunywemo Abatutsi benshi cyane banabwira abana bari bakiri bato ngo nibaze babajyane ku mashuri kandi babajyanye muri Muhazi. Bivugwa ko haguye abari hejuru ya 136 bo mu Murenge wa Munyiginya n’abandi batazwi umubare bari baturutse imihanda yose.
Iyicwa ry’Abatutsi ahiswe kuri “Esikariye” (escalier), Muhima, Nyarugenge
Ku va tariki ya 13 kugeza tariki 14/04/1994 abantu b’igice kimwe cya Muhima munsi y’ahahoze gereza ya Nyarugenge, ahitwa mu Mudugudu w’Umwezi mu cyahoze ari Serire Ruhurura, hari interahamwe n’abasirikare bakusanyaga Abatutsi muri icyo gice bakabamanura babajyana ahiswe kuri “Escariye” bakazibamanuraho babatemagura, babahonda imitwe mu muhanda wa kaburimbo, abandi bakabarasa.
Aho hantu hiciwe Abatutsi benshi kuko kuri uwo muhanda bari bahashyize na bariyeri itega abanyura muri kaburimbo nabo bakahicirwa bakabarunda mu muhanda. Kugeza ubu ikibabaza abafitanye isano n’abiciwe aha hantu ni uko iyo mirambo batazi aho yajyanywe ngo bayishyingure mu cyubahiro.
Zimwe mu nterahamwe zagize uruhare mu kwica aba bantu zabashije kumenyekana: Ndemeye Nicodemu wari umukuru wazo, Gashayija Etienne, Charles, Rurangirwa Jean Paul wakatiwe igifungo cya burundu n’inkiko Gacaca, akaba afungiye muri gereza ya Mageragere, n’abandi.
Byakuwe mu gitabo cya CNLG: ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA













































































































































































