Ubwo hakorwaga umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gatatu waberaga mu karere ka Rulindo mu murenge wa Buyoga, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yifatanyije n’abaturage mu bikorwa byo gucukura imirwanyasuri hagamijwe kurwanya isuri.
Uyu muganda witabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’abaturage benshi, bagaragaje ubushake n’umurava mu bikorwa byo kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho rusange.
Mu kiganiro yagiranye n’abaturage, Minisitiri Habimana yagiranye, yabashimiye uruhare bagira mu bikorwa by’iterambere, aho yanabibukije ko serivisi nziza bagenerwa atari impano ahubwo ari uburenganzira bwabo.
Yagize ati: “Kubaha serivisi nziza ntabwo ari impuhwe tubagirira, ni inshingano zacu, kandi ni uburenganzira bwanyu.”
Yakomeje abasaba kandi kudaceceka ku bibazo bahura na byo, cyane cyane igihe bahabwa serivisi zidahwitse, abasaba kujya batanga amakuru ku gihe kugira ngo abafite amakosa babihanirwe.
Abaturage bitabiriye uwo muganda bagaragaje ko bishimiye ubutumwa bahawe, bavuga ko bubongereye ubumenyu ku burenganzira bwabo no ku nshingano bafite zo gukurikirana serivisi bahabwa.
Umuganda rusange n’umwe mu nkingi zifasha mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, aho ibikorwa by’isuku, kubungabunga ibidukikije no kubaka ibikorwa remezo bikorwa mu bufatanye, bigatanga umusaruro ugaragara mu buzima bwa buri munsi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu

















































































































































































