Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kunoza Serivisi zihabwa ababyeyi n’impinja bigabanya imfu za hato na hato

Hagamijwe guhangana na bimwe mu bibazo bituma serivisi z’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana zidatangwa uko bikwiye, ku bufatanye na UNICEF, Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo kongera ubushobozi bw’abaganga, abaforomo n’ababyaza batanga izo serivisi, ndetse banatanga n’ibikoresho bigezweho.

Uko kongerera ubushobozi abakozi no kubaha ibikoresho bigezweho muri serivisi zihabwa ababyeyi n’abana, byatumye ibitaro bya Gisenyi bigabanya umubare w’imfu z’abana bato ndetse n’ababyeyi bapfa babyara.

Abagana ibi bitaro bavuga ko mu myaka itatu ishize, serivisi zihabwa ababyeyi n’abana zabaye nziza kurusha uko zatangwaga mbere, ariko akarusho kaba uko bakirwa iyo bageze kwa muganga.

Jeannine Mukamukazi, ni umubyeyi uhetse uruhinja dusanze ku nzu y’ababyeyi y’ibitaro bya Gisenyi. Avuga ko umwana we yavutse neza ariko nyuma aza kurwara kuruka, amuzana kwa muganga, kandi yakiriwe neza.

Ati “Abaganga batwakira neza nta kibazo. Birashoboka ko serivizi baha ababyeyi baje kubyara zagabanya imfu z’ababyeyi, kuko mbere iyo barangaranaga umurwayi hari ubwo yashoboraga kuhakura urupfu rwashoboraga no guhitana n’uwo yabyaye…”

Abana bavutse igihe kitageze cyangwa se bavukanye ibiro bike kimwe n’abavutse bananiwe babanza kugukiranwa n’abaganga

Amani Francois ni umutugare wo mu murenge wa Gisenyi na we twasanze ku nzu y’ababyeyi y’ibitaro bya Gisenyi, yaje kuvuza umwana we wari umaze iminsi 15 avutse. Avuga ko ku bitaro ubu hari impinduka zikomeye mu gutanga serivisi ku babyeyi baje kubyara.

Ati “Ntekereza ko hari ubukangurambaga bwagiye bubaho kugira ngo imikorere ihinduke. Nta mfu zigikunze kugaragara hano nk’uko mbere byari bimeze. Impinduka zirahari zikomeye kuko mbere habaga uburangare ugasanga ababyeyi barapfa. Ntibiragerwaho ijana ku ijana ariko nibura hari impinduka kandi zigaragarira buri wese.”

Undi mubyeyi twasanze muri ibi bitaro yabyaye umwana ageze igihe cy’amezi atandatu. We n’umwana bitaweho kwa muganga kugeza ubwo asezerewe. Umwana amaze amezi ane kandi ameze neza. Avuga ko agaruka kwa muganga kugira ngo bakurikirane ubuzima bw’umwana ko ariko iyo atagera kwa muganga umwana we aba atakiriho.

Agira ati “Icyizere ko umwana wanjye yabaho cyari hasi cyane. Abaganga banyitayeho kugeza mbyaye, umwana bamushyira aho agomba kwitabwaho. Nyuma banshyize muri heka. Namaze muri ibi bitaro ukwezi n’igice bambwira ko umwana ameze neza ndataha.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ukurikije serivisi yahawe, ntacyo yayigereranya kuko yabyaye umwana afite 1,300kg, ariko abaganga bamufashije ubu ameze neza kuko nta kindi kibazo afite. Ati “Serivisi nziza niyo yatumye uyu mwana wanjye ariho. Twabonye ari ibitangaza!”

Avuga kandi ko akurikije serivisi abaganga batanga bakurikirana umwana n’umubyeyi, byanze bikunze imfu z’ababyeyi n’abana zizaranduka, kuko nta mubyeyi ugera kwa muganga atwite ngo abure umukurikirana.

Hari byinshi byakozwe

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi mu karere ka Rubavu, Dr Twagirayezu Oreste, avuga ko iyo gahunda bayifatanyije n’Ishami ry’Umuryanfgo w’Abibumbye ryita ku bana -UNICEF, igamije kugabanya imfu z’impinja no kurengera ababyeyi batwite, bagiye kumara imyaka isaga icumi kuko yatangiye mu 2007 ariko ikaba yarashyizwemo imbaraga cyane guhera mu 2017.

Agira ati “Mu byo twakoze hari kongerera ubushobozi bw’abaganga mu bumenyi no kongera ibikoresha byo kwita ku badamu batwite no gukurikirana impinja zikivuka, kugira ngo tugabanye ibyago byose byo kugira ngo umwana abe yapfa akivuka cyangwa se yahura n’ibindi bibazo…”

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi mu karere ka Rubavu, Dr Twagirayezu Oreste

Akomeza avuga ko iyi gahunda itangira yari ifite intego mu bikorwa bibiri binini birimo kugabanya umubare w’abana bavuka bananiwe, kuko cyari ikibazo kibabangamiye aho mu bitaro bya Gisenyi. Icya kabiri cyari ukugabanya umubare w’ababyeyi babyara babazwe bikaba byabagiraho ingaruka. Icya gatatu byari ukongera ubumenyi bw’abakozi cyane cyane ubw’abakora mu nzu y’ababyeyi no muri serivisi y’impinja.

Ati “Twagize ubushobozi mu bakozi bafite ubumenyi bwisumbuye mu kwita ku mubyeyi n’umwana. Twabonye ibikoresho bigezweho muri iyo serivisi, kandi tugira ubushobozi bwo gukurikirana ibigo nderabuzima bitanu biri muri iyi porogaramu.”

Uwingabire Claudine ni Umuforomo mu nzu y’ababyeyi y’ibitaro bya Gisenyi. Avuga ko gahunda batewemo inkunga na UNICEF bakiraga abana benshi kandi ibikoresho ari bike kandi n’ubumenyi abaganga bari bafite bwari buke muri iyo serivisi. Gahunda ya UNICEF yahinduye byinshi.

Ati “Iyi gahunda itangiye twabanje guhabwa amahugurwa kandi byaradufashije cyane kuko ubumenyi bwiyongereye cyane ndetse tubona n’ibikoresho bigezweho. Twiteguye kugera ku ntego ya Guverinoma y’u Rwanda mu kugabanya cyane imfu z’abana n’ababyeyi. Natwe ntitwifuza ko hari umubyeyi upfa atanga ubuzima.”

Maniraguha Ananie ni umubyaza mu Umubyaza mu bitaro bya Gisenyi. Avuga ko serivisi zihabwa ababyeyi zazamutse cyane mu myaka ibiri ishize. Ati “abana bananirwa bavuka umubare wabo waragabanyutse cyane. Twavuye kuri 3.4% ariko muri uyu mwaka tugeze kuri 1.9%. Ababyeyi bapfaga babyara muri 2021 twari kuri 8 bapfaga ariko muri uyu mwaka twagize 3 gusa, kandi na bo babaga bavuye kure ku buryo byabagoraga kugera hano. Umuhigo ni uko twiteguye ko nta mubyeyi ugomba gupfa atanga ubuzima.”

Uruhare rwa UNICEF mu kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi

Dr Manzi Emmanuel, Umukozi ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri UNICEF, avuga ko kugira ngi iyo gahunda itangire hari ibibazo bibangamiye ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, ariko by’umwihariko hakaba ibitaro bifite ubushobozi buri hasi aba ari na byo baheraho.

Kugira ngo abakozi bongererwe ubumenyi kandi ibitaro bihabwe n’ibikoresho, habaye ubufatanye hagati y’uruganga rw’abaganga bavura abana rwo mu Rwanda n’urugaga rw’abaganga bavura abana rwo mu Bwongereza.

Dr Manzi Emmanuel, Umukozi ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri UNICEF

Ati “Byabaye ngombwa ko tugirana imikoranire abaganga bo mu Bwongereza abakaza hano bagahugura abo mu Rwanda, ndetse hanagurwa ibikoresho bigezweho, ndetse hazamo n’abandi bafatanyabikorwa bituma haba impinduka.”

Hari gahunda ko abaganga bigishijwe bagomba kwigisha abandi ndetse bakanongerwa hakanashakwa ibikoresho bikibura kugira ngo gahunda ya Leta y’uko nta mubyeyi ugomba gupfa atanga ubuzima igerweho.

Gahunda yo kongerera amavuriro ubushobozi mu kwita ku mwana n’umubyeyi yatangiye mu 2007 ku bufatanye bwa UNICEF na Guverinoma y’u Rwanda. Yatangiriye mu bigo 105 birimo ibitaro 19 n’ibigo nderabuzima 86.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities