Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye kugaragaza ko zishyize imbere ubufatanye mu gushakisha no kugeza imbere y’ubutabera abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi byatangajwe na Nick Checker, umuyobozi mukuru muri biro ishinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, ubwo yari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye kuri Ambasade y’u Rwanda i Washington DC ku itariki ya 7 Mata.
Yagize ati: “Mu gihe turi hano uyu munsi twibuka ku nshuro ya Kwibuka, dukwiye kubikora twicishije bugufi, twibuka ububi ndengakamere bwabaye ku Banyarwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yavuze ko gushakira ubutabera abahohotewe n’abarokotse Jenoside bikomeje kuba inshingano ikomeye ku muryango mpuzamahanga.
Checker yagaragaje ko kwibuka abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside bigomba kujyana no kubungabunga amateka nyakuri no kurwanya abagerageza kuyahakana cyangwa kuyagoreka.
Ati: “Kwibuka abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside bigomba kujyana no kubungabunga amateka nyakuri no kwamagana abagerageza kuyagoreka cyangwa kuyahakana.”
Yashimangiye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirwanya uwo ari we wese ushaka kugoreka amateka ya Jenoside agamije inyungu za politiki, ndetse ko zamagana abahakana cyangwa abapfobya Jenoside, aho yagize ati: “Twamagana uwo ari we wese ushaka kugoreka amateka agamije inyungu za politiki, kandi turwanya abahakana cyangwa abapfobya Jenoside.”
Yongeyeho ko amagambo y’urwango ashobora guteza urugomo, bityo ko akwiriye kwamaganwa, anashishikariza abantu gukoresha imvugo yubaka iteza imbere amahoro, agira ati: “Turamagana abakoresha amagambo yuzuye urwango agamije guteza amakimbirane n’urugomo, aho gukoresha imvugo yubaka igamije guteza imbere amahoro.”
Yavuze ko kubazwa inshingano ku bakoze Jenoside ari ingenzi mu guha icyubahiro abayirokotse no gukumira ko ibyaha nk’ibyo byazongera kubaho. Ati: “Gushyira imbere ubutabera ku bahohotewe n’abarokotse Jenoside bisaba ko abayikoze babazwa ibyo bakoze.”
Byongeye kandi, Checker yavuze ko Amerika imaze igihe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu guharanira ubutabera ku byaha bya Jenoside, aho yanavuze ko Amerika yagize uruhare rukomeye mu ishyirwaho ry’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), rwakurikiranye bamwe mu bateguye Jenoside.
Yagize ati: “Amerika izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bayo mu gushaka no kugeza imbere y’ubutabera abagize uruhare muri Jenoside.”
Yongeyeho ko binyuze mu bufatanye bwa dipolomasi no guhanahana amakuru, Amerika yagize uruhare mu gufata, gukurikirana no kohereza mu Rwanda abantu benshi bakekwaho uruhare muri Jenoside.
Nubwo nta koherezwa ku gahato (extradition) kwabaye muri Amerika, yavuze ko benshi mu bakekwaho Jenoside boherejwe mu Rwanda hashingiwe ku mategeko y’abinjira n’abasohoka, nyuma yo kugaragaza ko bakekwaho ibyo byaha.
Yagaragaje ko izi mbaraga zigikomeje, kuko hakiri benshi bakekwaho Jenoside baba muri Amerika nk’uko bigaragazwa n’amakuru y’urwego rw’u Rwanda rushinzwe gukurikirana abakekwaho Jenoside bihishe hirya no hino ku isi.
Yashimangiye ko Amerika izakomeza gukorana n’ibindi bihugu mu gushakisha no kugeza imbere y’ubutabera abakoze Jenoside.
Ibi yabivuze mu gihe u Rwanda n’isi yose byatangiraga iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wi 1994 ku nshuro ya 32.
Checker yanashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu myaka 32 ishize, avuga ko rwiyubatse mu buryo budasanzwe, rugarura umutekano, rushimangira inzego zarwo ndetse runateza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yasoje avuga ko u Rwanda rwakoze urugendo rudasanzwe rwo kwiyubaka no gutera imbere, ku buryo bishimangira isomo rikomeye ku mateka y’isi.

Umuyobozi mukuru mu biro bishinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yijeje u Rwanda ubufatanye bwo gushaka abakoze ibyaha bacyidegembya hirya no hino kandi ko bahari.


















































































































































































