Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Mehdi Taremi yahakanye amakuru ko azasubira muri Iran kurwana

Panorama Sports

Mu gihe hari amakuru yari amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru atangaza ko umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Iran, Mehdi Taremi ukinira ikipe ya Olympiacos yo muri shampiyona ya Bagereki, ashobora gusubira iwabo gufata intwaro mu ntambara iguhuza Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uhagarariye inyungu ze yamaganye ayo makuru ayita ibinyoma.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru RMC Sports, gishingiye ku magambo y’uhagarariye Taremi, Federico Pastorello, ayo makuru ni ay’ibihuha kandi agamije kuyobya rubanda.

Pastorello yavuze ko Taremi, ufite imyaka 33 akaba akinira ikipe ya Olympiacos F.C, nta mugambi afite wo gusubira muri Iran, habe no gutekereza gufata intwaro ngo arwanire ubutegetsi buriho.

Yasobanuye ko amakuru yatangajwe mbere ari amakuru agoretswe kandi adafite ishingiro, ashimangira ko umukinnyi ahagaze mu murongo utandukanye n’ubutegetsi bwa Iran, bwavuzwe nk’ubw’igitugu.

Mu minsi ishize, hari inkuru zakwirakwijwe zivuga ko bamwe mu bakinnyi bakomoka muri Iran bashobora kugaruka mu gihugu cyabo mu gihe hakomeza kuzamuka umwuka mubi hagati ya Iran na USA. Ibyo byatumye izina rya Taremi rijya mu majwi, ariko umukozi we yahise abyamaganira kure.

Kugeza ubu, nta gihindutse ku hazaza h’umwuga wa Taremi mu mupira w’amaguru. Akomeje ibikorwa bye nk’umukinnyi wabigize umwuga ku mugabane w’u Burayi, kandi nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko ashobora guhagarika umupira cyangwa kwinjira mu bikorwa bya gisirikare.

Iyi nkuru ije ishyira iherezo ku makuru atari yo yari amaze iminsi akwirakwira. Ashimangira ko Taremi akomeje umwuga we wa siporo kandi adafite umugambi wo kwivanga mu bikorwa bya gisirikare cyagwa bya politike igihugu cye cyirimo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities