Connect with us

Hi, what are you looking for?

Iyobokamana

Mufti w’u Rwanda Yasabye Abasilamu Gukomeza Gukora Ibikorwa Byiza

Abasilamu basabwe gukomeza kwimakaza gukora ibikorwa byiza nk'uko bamaze iminsi babigenza

Mufti w’u Rwanda, Musa Sindayigaya, yasabye Abisilamu gukomeza gukora bikorwa byiza no kwirinda gusubira mu byaha nyuma yo gusoza igisibo cya Ramadhan. Ibi yabitangaje kuri uyu wa 20 Werurwe 2026 mu gikorwa cyabereye i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium, ashimangira ko igisibo kigomba gusiga impinduka nziza kandi zirambye mu buzima bw’abacyitabiriye.

Mufti Sindayigaya yasobanuye ko Ramadhan ari igihe cyihariye cyo kwegera Imana no kwiyubaka mu mico myiza, asaba abayisilamu kudahagarika ibyo bagezeho mu byiza bakoze muri icyo gihe. Yibukije ko gusenga, gufasha abatishoboye no kwirinda ibyaha ari ibikorwa bigomba gukomeza buri munsi, kabone n’iyo byaba ari bike ariko bigakorwa ubudahagarara.

Umunsi mukuru wa Eid al-Fitr wizihirijwe ku rwego rw’Igihugu wahuje imbaga y’abayisilamu mu isengesho rusange, rikurikirwa n’ibikorwa byo gusabana no gusangira ibyishimo mu miryango. Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda watangaje ko mu kwezi kwa Ramadhan wakusanyije amafaranga arenga miliyoni 38 Frw, yakoreshejwe mu gufasha abatishoboye kubona amafunguro ku munsi wa Eid, aho hanatanzwe toni 20 z’umuceri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango, Sibomana Salimu, yavuze ko kwegera Imana ari inshingano idahagarara, anatangaza ko imyiteguro y’urugendo rutagatifu rwa Hajj iri kugenda neza, aho Abayisilamu 65 bazajya muri Saudi Arabia mu kwezi kwa Gatanu. Mufti Sindayigaya yanasabye gushimira Imana ku mahoro u Rwanda rufite, anibutsa abayisilamu gukomeza ubumwe n’imikoranire, cyane cyane mu gihe hari ahandi ku isi, by’umwihariko mu Burasirazuba bwo hagati, hari umutekano muke bitewe n’intambara.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities