Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibikorwaremezo

Musanze: Hatangiye kubakwa icyanya cyahariwe ubucuruzi bw’ibiribwa n’ibinyobwa

Panorama

Mu Mujyi wa Musanze ku muhanda Kigali- Rubavu, ugana ku ishuri rikuru rya Polisi y’igihugu, mu kibanza cya Hegitari ebyiri, hatangiye kubakwa icyanya cyahariwe ubucuruzi bw’ibiribwa n’ibinyobwa (Musanze Food Court) bitunganijwe mu buryo bwihuse.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buganira na RBA dukesha iyi nkuru bwatangaje ko uyu mushinga niwuzura uzakurura urujya n’uruza muri uyu mujyi w’ubukerarugendo.

Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe gukurikirana uyu mushinga, Niyomwungeri Evariste, asobanura ko mu cyiciro cya mbere hagiye kubakwa inyubako ifite uburebure bwa metero 80. Agira ati “Iya mbere izaba ifite metero mirongo inani uturutse hakurya ya Migano. Izaba yubatse ifite dare ku buryo abantu bayicaramo bakaganira.”

Hagati hazakomeza hanyuremo Umugezi wa Kigombe ndetse n’amazi asanzwe apfupfunuka mu butaka bwo muri aka gace, awuyoborwemo anyuze munsi y’inyubako.

Niyomwungeri akomeza avuga ko hubakwa hitawe ku kubungabunga ibidukikije no kongerera ubwiza aho izashyirwa. Igisenge cy’iyi nyubako kizaba gikoze mu migano aho kuba ibyuma. Agira ati “ibirenge by’inyubako bizaba byicaye hejuru y’amabuye yemerera amazi guca munsi, hanyuma beto yo izajya hejuru ku buryo itabuza amazi gutambuka…”

Niyomwungeri avuga kandi ko Igisenge cy’iyi nyubako kizaba gikoze mu migano aho kuba ibyuma, hagamije kongerera ubwiza iyo nyubako. Akomeza agira ati “Imbere hazaba hari ubusitani bwiza, hashyirwemo imikindo, hashyirwemo n’ibindi biti bibungabunga ibidukikije, ku buryo aho hantu hazaba ari heza kuhareba…”

Uvuye kuri iyi nyubako kugera ku muhanda ujya Rubavu, hateganyijwe metero 22 zagenewe guhagararaho ibinyabiziga, hateganywa n’izindi parikingi (Parking) ku mihanda ibiri ihakikije.

Abakora mu rwego rw’ubukerarugendo bavuga ko iki cyanya, ari amahirwe yo gukomeza kwagura imikorere yabo. Niyonzima Geragrd agira ati “Twagiye dutembera ahantu henshi nko muri Uganda bagira ahantu hisanzuye abantu bashobora gufatira amafunguro, ariko hahuza akarere. Ni yo sura tubona ahanganaha…”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwanyigira Clarisse, yavuze ko iki cyanya kizaba ahantu ho kuruhukira kuri bose. Agira ati “Ntabwo ari ku bakerarugendo gusa ahubwo ni no ku banyabusanze bose. Ni ahantu heza ho gusohokera ariko kandi hazongera n’ubwiza bw’umujyi wa Musanze…”

Icyiciro cya mbere cyo kubaka iki cyanya mu Mujyi wa Musanze, biteganyijwe ko kizuzura mu Kwakira muri uyu mwaka, gitwaye miliyari 1 na miliyoni zisaga 240 z’amafaranga y’u Rwanda. Kuri ubu uyu mushinga w’Akarere ka Musanze wahaye akazi abarenga abantu barenga ijana.

Umujyi wa Musanze ni umwe mu mijyi itandatu yunganira Kigali, ariko iterambere ryawo ryerekana ko ariwo uza ukurikira Umurwa mukuru w’u Rwanda haba mu bwiza ndetse no mu bucuruzi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ku wa 31 Werurwe 2026, mu karere ka muhanga hasorejwe ubukangurambaga bumaze iminsi bukorerwa muri za gare zitandukanye mu Rwanda, bujyanye no kurwanya umwanda...

Akarere

Kuri uyu wa 31 Werurwe 2026, mu mujyi wa Bujumbura humvikanye urusaku rw’ibisasu byinshi rwakurikiwe n’umwotsi mwinshi, ibintu byateye ubwoba bukomeye abaturage bikanahungabanya ituze...

Ahandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Nigeria, Yusuf Tuggar, yeguye ku mirimo ye, nk’uko byemejwe n’itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Facebook n’umuvugizi we. Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru...

Amakuru

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda – RDF, Gen Ronald Rwivanga, yabwiye Abasenateri ko umuganda waciwe intege n’abayobozi mu nzego zo hejuru batawukora kandi bakagombye kubera...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities