Abaturage batuye mu Kagari ka Gatega mu Murenge wa Hindiro, Akarere ka Ngororero, baravuga ko amaterasi bubakiwe n’umushinga ARCOS yagize uruhare rufatika mu kongera umusaruro w’ubuhinzi no kurinda ubutaka bwabo isuri.
Mustafa Nzabonimpa, uyobora Umudugudu wa Gafura ndetse akaba anahagarariye abaturage bahawe ayo materasi, yavuze ko mbere ubutaka bwabo bwangirikaga cyane bitewe n’imvura yatwaraga ubutaka buhingwa n’imyaka yabo ikangirika.
Yasobanuye ko ari byo byatumye basaba ko bakorerwa amaterasi kugira ngo ubutaka butwarwa n’isuri bugabanuke. Nyuma y’ubusabe bwabo, umushinga MULAKILA project uterwa inkunga na ARCOS wabafashije kububakira amaterasi ndetse unabaha ifumbire.
Nzabonimpa yavuze ko umusaruro w’ubuhinzi wiyongereye ku buryo bugaragara. Yatanze urugero ko mbere gutera ibiro 100 by’imbuto byashoboraga kuvamo ibiro 250 cyangwa 300 gusa, ariko ubu aho haciriwe amaterasi bashobora gusarura ibiro 500 cyangwa birenga.
Yongeyeho ko hari abaturage bamwe babanje kugira impungenge ku materasi, bakeka ko ashobora kubagabanyiriza ubutaka bwo guhinga cyangwa ko ibiti bizaterwaho byabangiriza imyaka.
Icyakora, nyuma yo gusobanurirwa n’abagoronome ndetse bakora ingendoshuri bakareba aho yakozwe, benshi bahinduye imyumvire.
Stéphanie Nirere, umwe mu bahinzi batuye muri aka gace, yavuze ko nyuma yo kubakirwa amaterasi umusaruro wabo wazamutse cyane kuko ubutaka butagitwarwa n’isuri kandi bakaba barahawe n’ifumbire ibafasha kongera umusaruro.
Yongeyeho ko uyu mushinga wanabahaye akazi mu gihe cyo kubaka ayo materasi, bituma bamwe babona amafaranga yabafashije kwiteza imbere.
Yagize ati: “Twari dukennye, ariko baduhaye akazi tubona amafaranga. Naguze ikibwana cy’ingurube kirabyara, ubu nshobora no kurihira umwana ishuri no kwishyura mituweli ku gihe.”
Ku bijyanye n’ibiti byatewe ku materasi, umuvugizi w’umushinga ARCOS, Chrysostom Mugabo, yavuze ko bifasha mu kubungabunga ibidukikije ndetse bikagira n’izindi nyungu ku baturage.
Yanasobanuye ko muri ibyo biti harimo ibifata ubutaka, ibyera imbuto ziribwa n’ibivamo imbaho, ndetse bikanagira uruhare mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Ati: “Harimo ibiti bifata ubutaka, ibyera imbuto ziribwa, ibivamo imbaho ndetse n’ibigabanya imyuka yangiza ikirere. Intego ni uko mu myaka 32 umushinga uzaba waragabanyije toni za karuboni ziri hagati ya miliyoni enye na esheshatu.”
Intego y’umushinga ni uko mu gihe cy’imyaka 32 uzaba waragabanyije toni za karuboni zigera hagati ya miliyoni enye na esheshatu.
Umuyobozi w’Akarere Christophe Nkusi yavuze ko gahunda yo guca amaterasi iri mu ngamba zo guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere no kongera umusaruro, aho yasobanuye ko ubuyobozi bwifuza ko abaturage bahinga mu buryo bugezweho ku buryo babasha kwihaza mu biribwa ndetse bakabona n’ibyo bagurisha ku masoko.
Yagize ati: “Turashaka ko abaturage bahinga kijyambere, bagahaza imiryango yabo bakanasagurira amasoko. Amaterasi ni imwe mu ngamba zo kugera kuri iyo ntego.”
Umushinga ARCOS ugamije kubungabunga ibidukikije no kuzamura imibereho y’abaturage, cyane cyane mu turere dufite imisozi miremire, ukaba umaze imyaka 2 ukorera mu Karere ka Ngororero mu mirenge itandatu y’aka karere.








































































































































































