Connect with us

Hi, what are you looking for?

ibiiza

Ngororero Inkangu Yatwaye Inzu Babiri Baburiramo Ubuzima Abandi Bararokoka

Inkangu yishe abantu babiri isiba n'umuhanda Muhanga-Mukamira

Imvura nyinshi yaguye mu Murenge wa Ngororero, mu Karere ka Ngororero, mu ijoro ryo ku wa 22 rishyira ku wa 23 Werurwe 2026, yateje inkangu yasenye inzu yari ituwemo n’abantu bane. Iyi mpanuka yahitanye umugabo witwa Ntamahungiro Damien w’imyaka 60 n’umugore we Uwicyeza Jeannine w’imyaka 50, mu gihe umukobwa wabo n’uruhinja rwe babashije kurokoka.

Amakuru dukesha ikanyamakuru Imvaho Nshya, avuga ko abaturanyi bo mu Mudugudu wa Nyange, Akagari ka Nyange, bagaragaza ko ibi byabaye mu masaha y’ijoro hagati, ubwo uyu muryango wari ukiri maso witegura kuryama. Umugabo yari amaze gutaha avuye mu kazi ke, mu gihe umugore yari umwarimu ku Ishuri Ribanza rya Nyange B. Inkangu yazanye amazi menshi n’igitaka cyamanutse ku musozi, igahita ifunga inzira zo gusohoka.

Umwe mu baturanyi yavuze uko byagenze agira ati: “Bari bakiri mu ruganiriro bitegura kujya kuryama. Inkangu imanura amazi menshi, n’umusozi urariduka. Umwe mu baturanyi abahamagara avuza induru cyane ngo basohoke amazi menshi arabatwaye. Umukobwa wari uri kumwe n’uruhinja rwe mu nzu yahise arusohokana, ababyeyi bagize ngo barasoboka basanga inkangu yafuze umuryango inzu ibaridukiraho barapfa.”

Biravugwa ko umurambo w’umugore wabonetse muri iryo joro, mu gihe uw’umugabo wabonetse bukeye bwaho hifashishijwe imashini. Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rwemeza ko aba bombi bishwe n’ibiza, rutanga uburenganzira bwo gutegura imihango yo kubashyingura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngororero, Mugisha Daniel, yasobanuye ko iyi nkangu yatewe n’umusozi wamanutse, urenga umuhanda ugana mu Kagari ka Nyange ndetse no ku isoko rya Butare, ugahita ugwira iyo nzu. Yemeje ko umukobwa warokotse acumbikiwe n’abo mu muryango we mu gihe hagishakishwa uburyo yafashwa kuko inzu yabo yasenyutse burundu.

Yagize ati: “Umukobwa wabo warokotse yabaye acumbitse kwa musaza we n’uruhinja rwe barokokanye mu gihe hagitekerezwa ikindi bakorerwa kuko inzu yasenyutse yose, hatakongera kubakwa.”

Abayobozi basabye abaturage kwitwararika muri ibi bihe by’imvura nyinshi, bakirinda gutura ahashobora guteza inkangu. Banaboneyeho kwibutsa ko hari n’ahandi hagaragaye inzu zasenyutse, nubwo nta bantu zahitanye.

Mugisha Daniel yatanze inama agira ati: “Ubonye inzu ye igaragaza ikibazo cyangwa iri mu nzira y’inkangu akayivamo hakiri kare.”

Yanagaragaje ko n’abagenda mu mihanda bagomba kwitonda, kuko inkangu zishobora kuboneka ahantu hatari hitezwe, bityo bakirinda guhagarara ahantu hashobora kubateza ibyago. Yongeyeho ko inzego zibishinzwe zatangiye gusuzuma ahandi hashobora guteza ibibazo, abaturage bagasabwa kuhava hakiri kare mu rwego rwo kwirinda ibiza bishobora gutwara ubuzima bwabo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities