Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Niyonzima Olivier ‘Seif’ yirukanwe mu mavubi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Niyonzima Olivier ‘Seif’ yahagaritswe igihe kitazwi mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ kubera imyitwarire idahwitse.

Niyonzima yagaragaye mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Kenya ibitego 2-1 ku wa Mbere, tariki ya 15 Ugushyingo 2021, ku munsi wa nyuma (wa gatandatu) usoza imikino yo mu Itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Nubwo uyu mukinnyi ari we watsinze igitego cy’Amavubi cyabonetse ku munota wa 65, FERWAFA yatangaje ko yamaze guhagarikwa mu Ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire mibi.

Yagize iti “FERWAFA iramenyesha Abanyarwanda bose ko Niyonzima Olivier ahagaritswe igihe kitazwi mu Ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire idahwitse. Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu Mavubi.

FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko NIYONZIMA Olivier ahagaritswe igihe kitazwi “undetermined” mu Ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire idahwitse.

Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru “Amavubi Stars”

Ntabwo higeze hatangazwa impamvu Seif yahagaritswe mu Ikipe y’Igihugu gusa imyitwarire mibi kuri we si ikintu kivuzwe ubwa mbere. Yigeze kuvugwaho imyitwarire mibi n’ubundi akinira APR FC bituma anirukanwa.

Hari amakuru avuga ko uyu mukinnyi ataraye kuri hoteli Amavubi yari acumbitsemo i Nairobi ku buryo atigeze ahagurukana na bagenzi be ubwo biteguraga kugaruka i Kigali.

Ikipe y’Igihugu yasoje ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe mu mikino itandatu yakinnye mu Itsinda E.

Nkubiri B. Robert

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Rudogo mu Murenge wa Cyinzuzi mu karere ka Rulindo bavuga ko babangamiwe n’insoresore zicukura amabuye y’agaciro mu...

Football

Umunyarwanda witwa Khalifan w’imyaka 17 ari mu Burayi aho azerekanira ko ashoboye hanyuma agashyirwa mu ikipe y’abato ya Manchester United. Iyo kipe ikinwamo n’abatagerengeje...

Amakuru

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi, bamaze gufata ingeso yo kuzindukira mu tubari tw’ibigage mu gitondo cya kare,...

Amakuru

U Rwanda rwatangiye gukoresha urukingo rushya rwitwa Gardasil 9 rugamije kurinda abantu kwandura virusi ya Human papillomavirus (HPV), izwiho gutera indwara zitandukanye zirimo na...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities