Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ntimugomba Kwibutswa Inshingano Zanyu na Perezida Paul Kagame – Komiseri mu Muryango FPR Inkotanyi Habonimana Charles

Uruhare rwa buri munyamuryango wese n'ingenzi mu guteza imbere imibereho y’abaturage

Komiseri mu Muryango FPR Inkotanyi, Habonimana Charles, yagaragarije abanyamuryango ko batagomba gutegereza ko Umuyobozi w’Umuryango, Perezida Paul Kagame, ari we ubibutsa inshingano zabo, ahubwo ko bakwiye kuzishyira mu bikorwa buri munsi nk’inshingano zabo.

Ibi yabivugiye mu nama y’Inteko Rusange y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi yabereye mu Karere ka Nyarugenge ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026, yitabiriwe n’abanyamuryango batandukanye kuva ku rwego rw’ibanze kugera ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, ndetse n’abayobozi ku rwego rw’igihugu.

Muri iyo nama, hagaragajwe ibikorwa by’iterambere byagezweho mu mwaka ushize, hanarebwa ibikeneye kongerwamo imbaraga kugira ngo birusheho kunozwa.

Komiseri Habonimana yibukije ko hari bamwe mu bayobozi batarasobanukirwa neza umurongo w’impinduramatwara w’umuryango, bigatuma hari aho ibikorwa bitinda kugeza igihe Chairman abigaragaje.

Yagize ati: “Hari abayobozi batarumva ko dukeneye umuyobozi wumva gahunda y’impinduramatwara. Usanga hari abakangurwa n’ibyo Chairman yavuze, niba agaragaje ikibazo cy’igwingira ubwo bakaba ari ho bahita bashyira ingufu ibindi bikaba babiretse, yazabigarukaho na byo birimo ikibazo bagasa nk’abakangutse bakabisubiraho byari byarasigaye inyuma. Sinzi niba twese twumva neza uwo muyobozi mpinduramatwara umuryango ukeneye uwo ari we.”

Yanagaragaje ko abanyamuryango bakwiye kugira uruhare mu gukemura ibibazo bigaragara mu baturage aho kubirebera, ashimangira ko buri wese afite inshingano nk’iz’umuyobozi uwo ari we wese.

Ati: “Ibintu nk’ibyo n’ibindi byose muzi bitanoze nta we ukwiye kubibona ngo uceceke ngo uvuge ngo bireba Umuyobozi w’Umudugudu cyangwa abandi b’inzego z’ibanze ngo ni uko wowe ukora mu Nteko Ishinga Amategeko wenda. Ndagira ngo mbibutse ko umunyamuryango wese afite inshingano nk’iyo gitifu w’umurenge afite cyangwa umuyobozi w’akarere.”

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho Myiza, Urujeni Martine, we yagarutse ku ruhare rw’abanyamuryango mu kurwanya ibibazo byugarije imibereho y’abaturage birimo igwingira n’umwanda, ashimangira ko bidakwiye gusigara inyuma mu iterambere.

Umwe mu banyamuryango batuye mu Murenge wa Kanyinya, Nibamusabire Lucie, yavuze ko hari ibyo abaturage ubwabo bashobora gukora kugira ngo batange umusanzu mu iterambere.

Yagize ati: “Nka njye ndi umubyeyi nshobora kwegera abandi duturanye cyane cyane ab’amikoro make bashobora kugwingiza nkabaremera icyo kurya, ariko tujya tugira na gahunda yo kujya ku marerero tukabategurira ifunguro. Icyadufasha kurwanya inda zitateganyijwe na ni ukwitabira imigoroba y’umuryango ariko hakazamo n’abantu baduhugura kuri iyo ngingo bigafasha abaturage batarabyumva.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge, Umuyobozi Nshingwabikorwa, Ingangare Alexis, yavuze ko hateganyijwe kongera imbaraga mu gukurikirana ikibazo cy’igwingira, hibandwa ku kumenya neza imibare y’abana bafite icyo kibazo no gushaka igisubizo kirambye.

Ati: “Dushaka ko habaho kujya muri buri sibo tukamenya umubare w’abana barimo bagwingira noneho twamara kubamenya tugafatanya nk’abanyamuryango kugira ngo ka gakono k’umwana gahoreho hatagira ugwingira. Ubu muri Nyarugenge dufite abana 8% bagwingiye kandi dushaka ko bagera kuri 0%. Kugira ngo n’abo turiho batiyongera ahubwo tugomba no gukurikirana ababyeyi bakibatwite kugira ngo batazabyara baramaze kugwingira.”

Yongeyeho ko hari ingamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa, zirimo nko mu Murenge wa Nyamirambo aho hashyizweho ikigega kigamije gufasha abana bagwingiye, ndetse ko iyo gahunda ikanazagurirwa no mu yindi mirenge.

Iyi nama yasize ishimangiye ko uruhare rwa buri munyamuryango ari ingenzi mu guteza imbere imibereho y’abaturage no kugera ku ntego z’iterambere ry’igihugu.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities