Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Nyanza: Abahinze urusenda mu mushinga wa Rwabicuma barashinja rwiyemezamirimo kubambura asaga miliyoni 24

Nubwo bafite ikibazo cy’urusenda bejeje rudafite isoko, abaturage bo mu karere ka Nyanza babangamiwe na rwiyemezamirimo wabambuye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 24 ku rusenda bahinze. Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi yo ivuga ko itazihanganira ba Rwiyemezamirimo bambura abaturage.

Uretse kuba barambuwe na Rwiyemezamirimo miliyoni zisaga 24 z’amafaranga y’u Rwanda, aba baturage bavuga ko bakomeje guhombywa n’ibura ry’amasoko y’imbuto n’imboga, ibintu basanga biri kubadindiza mu iterambere.

Nk’uko tubikesha RBA, hashize imyaka isaga itanu umushinga mugari wiswe Nyanza-23 cyangwa Rwabicuma project ukubiyemo itunganwa ry’amaterasi y’indinganire, kuhira ku buso bugari hifashishijwe amazi y’icyuzi cya Rwabicuma, wegerejwe abaturage. Mu ntego zawo harimo ahanini kongera umusaruro w’abahinzi ndetse no kongerera agaciro ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ndetse bikajya binoherezwa hanze.

Icyuzi cya Rwabicuma cyubatsweho imiyoboro migari y’amazi iyatwara mu Murenge nka Nyagisozi na Cyabakamyi. Ibi na byo byafashije abaturage kuvomerera imyaka yabo no mu gihe cy’izuba.

N’ubwo itunganywa ry’ubu butaka bukorwaho amaterasi ndetse bunuhirwa, aba baturage bavuga ko bakomeje guhura n’ikibazo cy’isoko ry’imbuto n’imboga.

Iki ikibazo cy’aba bahinzi, Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’ibindi bigo biyishamikiyeho, ivuga ko igiye guhagurikira mu maguru mashya.

Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Nyanza, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, agaruka ku kibazo cya rwiyemezamirimo wambuye abaturage, avuga ko Leta itazihanganira umuntu uwo ari we wese wakwambura abahinzi kuko bidindiza iterambere ry’igihugu muri rusange.

Abaturage bo mu Karere ka Nyanza batunganyirijwe amaterasi y’indinganire banakorerwa urugomero rwa Rwabicuma rwifashishwa kuhira ku buso bugari mu mushinga wiswe Nyanza-23, bavuga ko byahinduye ubuzima bwabo kuva 2015.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rwabicuma, bavuga ko mu byo bungukiye muri uyu mishinga ari igabanuka ry’isuri kubera amaterasi y’indinganire yakozwe. Mbere ngo iyi suri yangizaga ubutaka bwabo bigatuma batabona umusaruro bifuza.

Umushinga Nyanza-23 cyangwa Rwabicuma Project watashywe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwaka wa 2015. Wagombaga kuzamura imirenge ya Nyagisozi, Rwabicuma na Cyabakamyi yo mu karere ka Nyanza. Uyu mushinga ukaba waratwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari 6.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities