Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ku wa 11 Mata 2026, u Rwanda rwagaragaje ko hari abanyamahanga bake bagize ubutwari bwo gutabara no gutabariza Abatutsi mu gihe isi yabatereranye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko nubwo Jenoside yakorwaga ku manywa y’ihangu, ibihugu byinshi bikomeye byirinze kugira icyo bikora, n’ubwo byari bifite amakuru ahagije ku bwicanyi bwakorwaga.
Yasobanuye ko mu kanama k’umuryango w’Abibumbye (UN) gashinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano ku isi, United Nations Security Council kari kagizwe n’ibihugu 15 icyo gihe, hari abanyadipolomate batatu gusa bagaragaje ubushake bwo kwemera ko mu Rwanda hari Jenoside, mu gihe abandi bayoboraga isi babirenzeho.
Ati: “Ambasaderi w’igihugu cya New Zealand witwa Colin Keating, Ambasaderi Ibrahim Gambari wa Nigeria na Ambasaderi Karel Kovanda wa Repubulika ya Tcheque, abo batatu ni bo mu kanama k’umutekano batumvaga ibintu ibyo bihugu by’ibihangange birimo bikora, gutererana Abatutsi no kwanga gukoresha ijambo Jenoside. Abo rero babaye intwari turabashimira.”
Minisitiri Nduhungirehe yakomeje avuga ko hari igihugu gikomeye cyaburijemo ikoreshwa ry’ijambo Jenoside, kigamije kwirinda inshingano zo kohereza ingabo zo gutabara, nubwo ubwicanyi bwari bukomeje gufata intera ikomeye.
Yongeyeho ko nubwo byari bimeze bityo, hari abandi banyamahanga bagize uruhare rugaragara mu kurokora ubuzima bw’Abatutsi, barimo abasirikare ba Ghana bari mu butumwa bwa Loni ndetse n’umusirikare wo muri Sénégal, Mbaye Diagne, watabaye abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside.
Ati: “Mu gihe ibihugu bifite ububasha byanze gutabara, ahubwo abatari bafite ububasha bungana na bwo ari bo bagerageje gukora icyo bashoboye.”
U Rwanda rwakomeje gushimangira ko ubutwari bw’abo banyamahanga butazibagirana, aho bamwe muri bo bahawe umudali w’Umurinzi w’Igihango, uhabwa abagaragaje indangagaciro zidasanzwe mu bihe bikomeye Jenoside yakorewe Abatutsi yabagamo.
Iki gikorwa cyibukije isi ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho mu gihe cy’iceceka ry’umuryango mpuzamahanga, hari bake bahisemo guhaguruka bagakora ibishoboka byose kugira ngo barengere ubuzima bw’abantu, bigaragaza ko n’iyo ubushobozi ari buke, umutima wo gutabara ushobora kugira icyo uhindura.

Nubwo Jenoside yakorwaga ku manywa y’ihangu, ibihugu byinshi bikomeye byirinze kugira icyo bikora, n’ubwo byari bifite amakuru ahagije ku bwicanyi bwakorwaga.



















































































































































































