Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyarugenge: Ku Munsi Mpuzamahanga w’Umugore Hahembwe Abageze ku Bikorwa by’Indashyikirwa

Ubwo u Rwanda rwifatanyaga ni Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu Karere ka Nyarugenge habereye umuhango wo gushimira abagore b’indashyikirwa batarengeje imyaka 30.

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Mageragere, aho abo bagore bashimiwe uruhare bagira mu iterambere ry’imiryango n’igihugu, bakanahabwa impamyabushobozi z’ishimwe (certificates).

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyarugenge, Mugabagatesi Marie Letitia, yavuze ko abagore bahawe ibi bihembo batoranyijwe hashingiwe ku bikorwa by’indashyikirwa bakora bigira uruhare mu guteza imbere ubukungu no gufasha abandi kubona akazi.

Yasobanuye ko abatoranyijwe bavuye mu byiciro bitandukanye by’imirimo ifasha abaturage kwiteza imbere. Muri byo harimo ubuhinzi, ubworozi, imiyoborere myiza, ikoranabuhanga ndetse n’ubucuruzi butanga inyungu. Ibi akaba ari bimwe mu byiciro byatoranyijwe kubera ko bitanga amahirwe y’akazi kandi bikagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’abaturage.

Mu bahawe impamyabushobozi z’ishimwe harimo Hydajya Mutesi Wase, ukora umwuga w’ubworozi bw’inkoko. Yavuze ko yishimiye cyane kuba ibikorwa akora byaramenyekanye, cyane ko bifasha urubyiruko bagenzi be kwihangira imirimo.

Hydajya yasobanuye ko uyu mwuga w’ubworozi yawize akiri muri kaminuza, akawukora mu cyaro aho afasha urubyiruko kubona akazi binyuze mu bworozi bw’inkoko. Yavuze ko intego ye ari ugukomeza kwagura ibikorwa bye kugira ngo bifashe n’abandi rubyiruko kubona amahirwe yo gukora.

Abitabiriye uyu muhango bagaragaje ko gushyigikira abagore bato bafite ibitekerezo n’imishinga iteza imbere ubukungu ari imwe mu nzira zifasha igihugu kugera ku iterambere rirambye.

Bagaragaje kandi ko guha agaciro ibikorwa by’urubyiruko bituma barushaho kugira ubushake bwo gukora no guhanga imirimo.

Iki gikorwa cyabaye umwanya wo gushimira abagore bato bagaragaje imbaraga mu bikorwa by’iterambere, ndetse kiba n’uburyo bwo kubashishikariza gukomeza gukora cyane mu rwego rwo guteza imbere imibereho yabo n’iy’abaturage muri rusange.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities