Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyaruguru: Kuboneza urubyaro, ikibazo kitumvikana mu bangavu

Kubara ukoresheje urunigi ni bumwe mu buryo abagore bifashisha mu kuringaniza urubyaro (Photo/Courtesy)

Ubwiyongere bw’abana b’abakobwa babyara bakiri munsi y’imyaka 21 bukomeje kuba ikibazo gisa n’icyaburiwe umuti mu karere ka Nyaruguru.

Bamwe muri abo bana bo muri ako karere baganirye n’ikinyamakuru Panorama, bavuga ko kubyara bakiri bato babiterwa n’ibishuko biri hanze aha ariko hakabaye hariho uburyo bwo kuboneza urubyaro mu ibanga.

Umwe mu bo twaganiriye witwa Uwamahoro, izina tumuhimbye kuko atifuje ko izina rye bwite rigaragara, yagize ati “Nkanjye niga mu mashuri yisumbuye ariko duhura n’ibishuko byinshi by’abasore tungana cyangwa abagabo bakuru, ku buryo ushobora kugira ibyago byo kubyara.”

Akomeza agira ati “Usibye kwifata gusa cyangwa gukoresha agakingirizo, nta bundi buryo dufite bwatuma tutabyara. Kuvuga ngo tuboneze urubyaro ni ikibazo kuri njye na bagenzi banjye kuko bikorwa mu buryo butaribanga; kwa muganga abantu bose bakurebako winjiye mu cyumba cyo kuboneza urubyaro, usanga abambonye  batangiye kunyita indaya kuko naboneje ntagira umugabo.  Bivuze ko ndi umusabanyi, ubundi bakavuga ko uwaboneje akiri muto iyo agiye kubyara byanga, usanga ubaye ikivume mu bantu;  ibyo bikadutera ipfunwe tukabireka”.

Uyu mwangavu yakomeje avuga ko hakabayeho uburyo bwabafasha kuboneza urubyaro mu buryo bw’ibanga rikomeye rikaba hagati ye na muganga; bagashaka ukuntu nko ku wa gatandatu nimugoroba wajoro haba hari umuganga ku kigo nderabuzima kuko abivuza baba batashye.

Bifuza ko abaganga bajya banabaha gahunda zitandukanye n’iz’abandi babagana, kandi bakongera imbaraga mu kwigisha urubyiruko ko kuboneza urubyaro bitareba abashatse gusa.

Mu karere ka Nyaruguru mu mwaka wa 2016 hagaragaye abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bagera 194 babyaye inda zitateganyijwe bagata amashuri, mu gihe mu gihugu hose hari abasaga ibihumbi cumi na birirwi, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ubwo yitabaga Inteko Ishinga Amategeko ku wa kabiri tariki ya 16 Gicurasi 2017, aho abadepite basanga kubyara kw’abangavu bikwiye gufatwa nk’icyorezo kugira ngo gishakirwe umuti urabye.

Minisiteri yo isanga hakwiye kubaho uburyo bwo guhana uba yateye inda uwo mwana mu buryo bwo gukumira ndetse bikaba n’umwe mu miti yahangana n’iki kibazo.

Abahanga bavuga ko haramutse habayeho uburyo bwo gupima ADN hagamijwe kumenya ababateye inda ari ibintu bihenze bitajya munsi ya miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana hafi n’ingengo y’imari ya tumwe mu turere, bityo bagasanga byagorana.

Mutesi Scovia

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities