Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nzove agace kihariye mu mujyi wa Kigali

Akagari ka Nzove kari mu Murenge wa Kanyinya, mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Ni kamwe mu duce dukunze kuvugwaho imiterere idasanzwe ugereranyije n’aho gaherereye mu murwa mukuru w’Igihugu. N’ubwo kari mu mujyi, hari abavuga ko ubuzima bwaho busa n’ubw’icyaro cyangwa ahantu hataragerwaho n’iterambere rihagije.

Iyo ugeze muri aka gace, unyuze ku muhanda ukurikiye Umugezi wa Nyabarongo ugana i Ruli mu karere ka Gakenke, uhita ubona ibikorwa bitandukanye byerekana imbogamizi abaturage bahura na zo, dore ko hari aho usanga abantu bamesera imyenda ku muhanda hafi y’umugezi wa Nyabugogo, bakayanika ku nkengero zawo, ibintu bitamenyerewe cyane nk’agace kari mu mujyi wa Kigali.

Aha hantu kandi hakunze kugaragara utubari twinshi dukora amasaha yose, ndetse hari aho bavuga ko hagurishwa inzoga zitujuje ubuziranenge. Bamwe mu baturage bavuga ko ibi bikorwa bigira ingaruka ku mibereho y’abahatuye, cyane cyane ku rubyiruko.

Abaturage batuye muri aka gace bagaragaza ko bameze nk’abatuye mu yindi si, nk’uko Bizimungu Emmanuel aganira na Ukweli Times dukesha iyi nkuru abigaragaza.

Agira ati “Aha ni mu iyindi Isi, ubuse wowe uko ubireba wavuga ngo aha ni muri Kigali koko reba uko hameze? Abarara bose ni ho babarizwa noneho injira mu bwiherero bw’utwo tubari uri kureba aho wirebere uko hameze.”

Undi akomeza avuga ko ibiba byose babibona batyo, byongeye kandi ngo ubujura bwateye imbere muri aka gace, gusa ntibyagakwiye kuba bimeze bityo nk’abantu batuye mu mujyi wa Kigali.

Agira ati “Natwe twarumiwe wagira ngo si i Kigali! None se koko muri Nyarugenge nk’Umurwa mukuru wa Kigali hari ahandi hantu wari wabona hateye uku? Anika akantu se gato ugasige hanze nk’iminota ibiri urebe ko ugaruka ukahagasanga!”

Byongeye kandi bamwe mu bahatuye bavuga ko bagendeye ku bikorerwa muri aka gace ndetse n’uko gateye, katakabaye gatuwemo, bityo ko bagashakiwe ahandi ho gutura hagashyirwa ibindi bikorwa, nk’uko Philbert Twagirumukiza abigarukaho.

Agira ati “Njye mbona ibibazo biri aha byakemuka ari uko Leta iguriye abahatuye, noneho ikahashyira ibindi bikorwaremezo kubera ko no kubona umuntu ufite ubwiherero bwujuje ibisabwa biba ari amahirwe.”

Uretse ibyo kandi, hari n’ibibazo bijyanye n’abana bamwe batajya ku ishuri uko bikwiye, ahubwo bagasangwa bazenguruka muri ako gace mu masaha y’amasomo, bituma bamwe mu batuye aho bagaragaza impungenge ku hazaza h’urubyiruko rwaho.

Nanone kandi ibyokezo by’inyama, cyane cyane iz’ingurube, abaturage bavuga ko hari aho bikorwa mu buryo budakurikije amabwiriza y’isuku n’isukura, bigatuma abantu bibaza niba byujuje ibisabwa.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko imiterere y’aka gace ituma umuntu atahita yemera ko ari mu Mujyi wa Kigali.

Bagira bati “Iyo urebye uko aha hameze, wagira ngo si mu murwa mukuru. Hari ibintu byinshi bikwiye kunozwa kugira ngo ubuzima bw’abahatuye burusheho kuba bwiza.”

Nzove iherereye mu mujyi wa Kigali iteye ukwayo wagira ngo si mu murwa

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities