Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame ari mu Misiri mu ruzinduko rw’akazi

Raoul Nshungu

Perezida Kagame yageze i Cairo mu Misiri, mu ruzinduko rw’akazi. Umukuru w’Igihugu yakiriwe na mugenzi we, Abdel Fattah Al-Sisi, aho bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo byabanjirije inama ibahuza n’abandi bayobozi ku mpande zombie.

Uru ruzinduko rwatangiye ku wa kabiri 23 Nzeri 2025, nyuma y’ibiganiro bya Perezida Kagame na mugenzi we wa Misiri, hateganyijwe ko hazakurikira inama ngari izahuza intumwa z’ibihugu byombi kugira ngo biganire ku kongera imbaraga mu bufatanye hagati y’u Rwanda na Misiri.

U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo ikoranabuhanga n’itumanaho, ibijyanye n’inzu ndangamurage, urubyiruko, siporo, guhugura Abadipolomate, tekiniki, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi n’ubuzima.

Ni amasezerano yashyizweho umukono mu ruzinduko rw’akazi Perezida Paul Kagame yari yagiriye mu Misiri muri 2022, aho yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu, Abdel Fattah Al-Sisi.

Mu 2017, Perezida Abdel Fatah Al Sissi na we yaje mu Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

U Rwanda rufite Ambasade yarwo i Cairo, mu gihe Misiri na yo ifite Ambasade i Kigali , zifasha kurushaho kwimakaza ubutwererane.

Kuri ubu mu Misiri, u Rwanda ruhagarariwe na Ambasaderi CG Dan Munyuza, naho Misiri ikaba ihagarariwe i Kigali na Ambasaderi Nermine El Zawahry.

Ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza umaze igihe kirekire, watangiye mu myaka ya 1970, aho Komisiyo Ihoraho y’Ubufatanye bwa mbere yashinzwe mu 1989.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Ahandi

Muri Nigeria haravugwa urupfu rw’umukobwa bivugwa ko yapfiriye ku iseta yibagisha ikibuno. Iki kibazo gishingiye ku buryo bwo kubagisha amabuno buzwi nka Brazilian Butt...

Amakuru

Ibigo by’itumanaho bikorera muri Afurika byatangaje gahunda nshya igamije korohereza abaturage kubona telefone zigezweho ku giciro gito cyane, aho biteganyijwe ko zimwe zizajya zigura...

Amakuru

Nyamasheke abaturage benshi bagaragaza ko igitutu cyo gushinga ingo giterwa na bamwe mu babyeyi ar’imwe mu mpamvu zituma iyo miryango iba yarashakanye ishizweho igitutu,...

Afurika

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibijyanye n’ububanyi n’amahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibya Afurika, Sarah Troutman, hamwe n’abayobozi b’iyo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities