Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame ari muri Latvia mu ruzinduko rw’akazi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari mu gihugu cya Latvia mu uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu. Muri uru ruzinduko azagirana ibiganiro bizabera mu muhezo na mugenzi we w’iki gihugu, Edgars Rinkēvičs.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yageze muri Latvia kuva ku wa Kabiri tariki 1 Ukwakira 2024.

Umukuru w’Igihugu yabanje gusura inzu ndangamurage y’iki gihugu (Occupation Museum), ikubiyemo amakuru ajyanye n’amateka ya Latvia.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu, umunsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, abakuru b’ibihugu byombi bagirana ibiganiro bibera mu muhezo bikurikirwa n’ikiganiro n’itangazamakuru.

Perezida Kagame azasura kandi ikibumbano cyubatswe mu guha icyubahiro abasirikare baguye mu ntambara y’ubwigenge bwa Latvia, anageze ijambo ku bitabira umuhango wo kumurika ikimenyetso cyashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umubano w’u Rwanda na Latvia watangiye byeruye mu 2007. U Rwanda rwohereje Ambasaderi warwo muri iki gihugu muri Mutarama 2022.

Latvia ni Igihugu giherereye mu Majyaruguru y’u Burayi. Gifite ubuso buruta ubw’u Rwanda hafi inshuro ebyiri n’igice (64,589 km2). Iki gihugu gituwe n’abagera basaga Miliyoni 1.9. Umurwa Mukuru wa Latvia ni Riga.

Perezida Kagame yasuye inzu ndangamurage ya Latvia (Ifoto/ Urugqiro Village)
Inzu ndangamurage Perezida Paul Kagame yasuye ikubiyemo amateka ya Latvia (Ifoto/ Urugwiro Village)

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’ingabo Juvénal Marizamunda, uw’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Consolée Uwimana n’iy’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo Iradukunda...

Amakuru

Raoul Nshungu Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu bahuza bagenwe n’Imiryango ya...

Amakuru

Raoul Nshungu Perezida Paul Kagame yagenewe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) kubera uruhare mu miyoborere ituma Isi ishaka imbaraga zo guhangana...

Amakuru

Ku wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025, u Rwanda rwatangaje ko rwahagaritse umubano mu bya dipolomasi n’u Bubiligi, nyuma yo gusuzuma imyitwarire y’icyo gihugu...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities