Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari mu gihugu cya Latvia mu uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu. Muri uru ruzinduko azagirana ibiganiro bizabera mu muhezo na mugenzi we w’iki gihugu, Edgars Rinkēvičs.
Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yageze muri Latvia kuva ku wa Kabiri tariki 1 Ukwakira 2024.
Umukuru w’Igihugu yabanje gusura inzu ndangamurage y’iki gihugu (Occupation Museum), ikubiyemo amakuru ajyanye n’amateka ya Latvia.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu, umunsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, abakuru b’ibihugu byombi bagirana ibiganiro bibera mu muhezo bikurikirwa n’ikiganiro n’itangazamakuru.
Perezida Kagame azasura kandi ikibumbano cyubatswe mu guha icyubahiro abasirikare baguye mu ntambara y’ubwigenge bwa Latvia, anageze ijambo ku bitabira umuhango wo kumurika ikimenyetso cyashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umubano w’u Rwanda na Latvia watangiye byeruye mu 2007. U Rwanda rwohereje Ambasaderi warwo muri iki gihugu muri Mutarama 2022.
Latvia ni Igihugu giherereye mu Majyaruguru y’u Burayi. Gifite ubuso buruta ubw’u Rwanda hafi inshuro ebyiri n’igice (64,589 km2). Iki gihugu gituwe n’abagera basaga Miliyoni 1.9. Umurwa Mukuru wa Latvia ni Riga.




Panorama












































































































































































