Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame yakebuye abayobozi bikakaza nta n’icyo bakora gifatika

Ubwanditsi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, anenge abayobozi batita ku nshingano zabo bakumva ko ari ibintu bisanzwe bakiregura basaba imbabazi bavuga ko bibagiwe, agaragaza ko izo ari ingeso mbi zirimo ubwirasi.

Agira ati “Mufite imico mibi irimo n’ubwirasi, kwirata mu mico mibi. Iki gihugu cyanyu muzagisenya muri muri ibyongibyo. Muri abirasi kandi mwiratana ubusa, ubonye iyo hari icyo mwari mufite, ngo uriratana icyo ufite.”

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Weurwe 2025, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako mu Karere ka Bugesera, ubwo yasozaga inama yari ihuje abayobozi bo mu nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta n’abo mu nzego zegerejwe abaturage.

Perezida Kagame yabajije abari mu nama niba ari ubwa mbere bayigize, bakinenga, bagasuzuma ibitegenda neza kandi bagafata n’ingamba bagafata n’ingamba ko ibintu bigiye guhinduka ariko bikaba amasigarakicaro.

Agira ati “Ibyo kwinenga, ibyashingiweho abantu binenga, n’imyanzuro igafatwa ninde ubyumvise hano bwa mbere? Bwa kabiri gusa? Bwa gatatu gusa? Ubwo rero ni ukuvuga ngo hari ikindi kibazo wenda kitari kiri mu byinenzwe., tugomba gusuzuma na cyo?”

Icyo yagarutseho ni uko hari abantu bakora amakosa yabakebura bagasaba imbabazi kandi akabyumva kuko umuntu gukora ikosa ari ibintu byumvikana. Ariko kandi ngo bidateye kabiri rya kosa rikisubiramo uwarikoze akongera akarikora. Ati “Nti ariko ko wongeye? Ibi warabikoze ubushize wowe ubwawe uvuga ko ari ikosa ubisabira imbabazi.”

Avuga ko ibyo bihora byisubiramo byo gukosa no gusaba imbabazi kandi umuntu ahora mu ikosa rimwe inshuro zitabarika. Ati ” Kuki nasubiramo amakosa mu buryo bumwe nk’ubwo uwo nasimbuye yayakoragamo? Ibyo byumvikana bite? Mubyumva mute mwebwe?”

Yagaragaje kandi ko hari ubwo igenamigambi rikorwa nabi, atanga urugero rwo kubaka urugomero ku mugezi w’Umuvumba mu karere ka Nyagatare, ruzakoreshwa mu kuhira imyaka no kugeza amazi meza ku baturage.

Uyu mushinga wa miliyoni 121,5 y’ama-Euros, uteganyijwe kuzuzura mu 2027 kandi mu ntangiriro byari muri 2026, ugasiga urwo rugomero rufite ubushobozi bwo kubika meterokibe miliyoni 55 z’amazi azifashishwa mu guha amazi meza abaturage, gutanga amazi yo kuhirira imyaka, ayo guha inka ndetse rukazanatanga Megawatt z’amashanyarazi.

Mu gusubiza icyagombaga gukorwa kuri uwo mushinga, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence,  avuga ko ari igenamigambi ryakozwe nabi kuko bakoze umushinga wo kuhira gusa bibagirwa umushinga wo gutanga amazi n’amashanyarazi.

Umukuru w’Igihugu ati “Mwibagiwe mute? Mwibagiwe umushinga mwari gukora.”

Perezida wa Repubulika yavuze ko abayobozi bafite ikibazo cyo kwibagirwa byinshi muri rusange, no kwibagirwa uwo bagombaga kugikorana.

Agira ati “Mufite imico mibi irimo n’ubwirasi, kwirata mu mico mibi. Iki gihugu cyanyu muzagisenya muri muri ibyo ngibyo. Muri abirasi kandi mwiratana ubusa, ubonye iyo hari icyo mwari mufite, ngo uriratana icyo ufite.”

Perezida Kagame yasabye abayobozi kuva mu nzego z’ubuyobozi niba bumva badashoboye gukora ibyo bakabaye bakora.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Health

Nubwo inzego z’ubuzima zikomeza kwibutsa ko amavuta yo gutekesha adakwiye gukoreshwa inshuro zirenze ebyiri, hari zimwe muri restaurant zikirengagiza ayo mabwiriza, zigakomeza kuyakoresha inshuro...

Food

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa no kurengera umuguzi, RICA, cyatangaje ko kurya inyama z’inkoko zibazwe ako kanya bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga,...

Amakuru

Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye kurushaho kwegera abaturage, bakamenya ibibazo bibugarije ndetse bagashakira ibisubizo ku gihe, cyane cyane mu rwego...

Amakuru

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yasabye inzego za Leta n’izegerejwe abaturage kongera imbaraga mu kunoza imikorere no gukorana neza, kugira ngo serivisi zihutishwe kandi...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities