Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Raoul Nshungu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu bahuza bagenwe n’Imiryango ya EAC na SADC mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Nyakanga 2025, ni bwo bagiranye ibiganiro byibanze ku mbaraga zikomeje gukoreshwa mu kugera ku mahoro arambye muri Congo no gukemura ibitera ibi bibazo bihereye mu mizi.

Kenyatta ari mu bahuza batanu bashyizweho na EAC na SADC kugira ngo bagire uruhare mu gukemura ikibazo cy’intambara zimaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo.

Abandi ni Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Catherine Samba Panza wayoboye Repubulika ya Centrafrique, Kgalema Motlanthe wayoboye Afurika y’Epfo na Sahle-Work Zewde wayoboye Ethiopia.

Perezida Kagame yari aherutse kwakira Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria bagirana ibiganiro byibanze ku bibazo by’umutekano biri mu karere, ku rwego rw’Afurika ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda na Kenya ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mu nzego zitandukanye. Perezida Uhuru Kenyatta yahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitali enye mu cyanya cyahariwe Inganda cya Naivasha.

Ubwo butaka ni ububiko bwo kwifashishwa n’u Rwanda gutwara ibicuruzwa bivanywe ku cyambu cya Mombasa bigana i Kigali.

Mu 2022, Perezida Uhuru Kenyatta ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu bitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth (CHOGM2022). Uhuru Muigai Kenyatta yabaye Perezida wa kane, wayoboye Kenya kuva mu 2013 kugeza mu 2022.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’ingabo Juvénal Marizamunda, uw’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Consolée Uwimana n’iy’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo Iradukunda...

Amakuru

Raoul Nshungu Perezida Paul Kagame yagenewe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) kubera uruhare mu miyoborere ituma Isi ishaka imbaraga zo guhangana...

Amakuru

Ku wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025, u Rwanda rwatangaje ko rwahagaritse umubano mu bya dipolomasi n’u Bubiligi, nyuma yo gusuzuma imyitwarire y’icyo gihugu...

Amakuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari mu gihugu cya Latvia mu uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu. Muri uru ruzinduko azagirana ibiganiro bizabera mu muhezo na...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities