Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Perezida Ruto Yahawe Urwamenyo Nyuma Yo Kunenga Ibitero by’Iran Kuri Amerika na Isirayeli

Perezida wa kenya Willia Ruto kumbuga nkoranyambaga yanenzwe bikomeye nyuma yo kwamagana ibitero bya Iran

Nyuma yo kwamagana ibitero bya Iran ku bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati, Perezida wa Kenya, William Ruto, yagiye mu majwi y’abamunenga ku mbuga nkoranyambaga, ariko akaba ataragize icyo avuga ku bitero byagabwe kuri Iran bikozwe n’America ndetse na Israel. 

Abinyujije mu butumwa ku rubuga X, Ruto yavuze ko Kenya yamaganye ibitero byagabwe ku bihugu birimo Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Arabia Saoudite, Iraq, Oman, Kuwait, Jordan na Bahrain. Yongeyeho ko gukomeza kwagura iyi ntambara bishobora gushyira mu kaga amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga, asaba impande zihanganye gutangira ibiganiro bidatinze.

Iran yo ivuga ko irimo kugaba ibitero ku birindiro bya gisirikare bya Amerika biri muri ibi bihugu, mu gihe amakuru y’intambara akomeje gutera impaka ku rwego mpuzamahanga.

Abanya-Kenya banenze Ruto bavuga ko amagambo ye agaragaza uruhande rumwe, cyane cyane kuba atamaganye ibitero bivugwa ko byagabwe kuri Iran, ndetse ntanagaragaze ubutumwa bwo kwihanganisha icyo gihugu ku rupfu rw’umuyobozi wacyo w’ikirenga, Ali Khamenei, ariko akamagana ibyo Iran yakoze.

Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu baturage bagaragaje ko Kenya itagakwiye kwivanga cyane mu bibazo by’intambara zo hanze, ahubwo igashyira imbaraga ku bibazo by’imbere mu gihugu.

Ni mugihe abandi bashyigikiye Perezida Ruto, bavuga ko guhamagarira ibiganiro ari yo nzira yonyine ishobora kugabanya umwuka mubi no gushaka umuti urambye w’ayo makimbirane.

Kugeza ubu, abenshi mu bayobozi b’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba bakomeje kwirinda kugira icyo batangaza kuri iyi ntambara, yaba ku bijyanye no kwihanganisha Iran cyangwa gufata uruhande rwa Amerika na Israel.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities