Rene Anthere Rwanyange
Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho y’abaturage (PSD), binyuze mu butumwa bukubiye mu itangazo ryo ku wa & Mata 2026, ryashyizweho umukono na Perezida wa PSD, Hon Dr Vincent Biruta, bugira buti “Mu gihe twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage P.S.D. ryifatanyije n’abanyarwanda bose kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Muri ibi bihe byo kwibuka, Ishyaka P.S.D ryunamiye kandi rihaye icyubahiro abishwe muri Jenocide yakorewe abatutsi bazira uko baremwe ,rifashe mu mugongo abayirokotse kandi rirashishikariza Abanyarwanda , by’umwihariko Abayoboke baryo, kwitabira gahunda yo kwibuka no kuba hafi abarokotse Jenoside.”
Ishyaka P.S.D. rirahamagarira Abanyarwanda bose kwamagana ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ikwirakwiza ry’ingengabitekerezo ya Jenoside bikomeje kugaragara mu karere u Rwanda ruherereyemo n’ahandi ku Isi amahanga arebera.
Ubutumwa bukomeza bugira buti “Ishyaka P.S.D. rirashishikariza Abanyarwanda bose gukomeza guharanira Ubumwe n’ubudaheranwa nk’imbaraga zizatugeza ku mibereho myiza n’amajyambere twifuza.”
“Twibuke twiyubaka”.

















































































































































































