Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Remera: Abaturage bashimiwe ibikorwa by’ubwitange

Dr Nyirinkwaya Jean Chrysostome ahabwa icyemezo kigaragaza ko ibikorwa akora bigirira akamaro ubuzima bw'abaturage. (Photo/Panorama)

Umunsi w’intwari wizihizwa ku wa 1 Gashyantare buri mwaka, muri uyu mwaka mu murenge wa Remera, akagari ka Rukiri II waranzwe no gushimira abagize uruhare mu bikorwa by’indashyikirwa mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu bashimiwe harimo Brig Gen. Peter John Bagabo n’Umubikira Mama Domina bombi akaba ari abarinzi b’igihango; hashimiwe kandi Dr Nyirinkwaya Jean Chrysostome Umuganga mu bitaro La Croix du Sud, by’akarusho hashimirwa n’abayobozi b’imidugudu kubera ubwitange bagira mu kazi kabo.

Dr. Nyirinkwaya Jean Chrysostome ni umwe mu bahawe ishimwe ryo kugira uruhare rudashidinywaho mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Remera, by’umwihariko Akagari ka Rukiri II.

Atangaza ko yatunguwe no kubona ari mu bantu bashimiwe. Agira ati “Kwitwa intwari umuntu ku giti cye ntaba abyumva, byantunguye. Nahise nibaza icyo bahereyeho banshimira, nabyishimiye ariko kandi nanjye ngomba gukora kurushaho.”

DR Nyirinkwaya avuga ko umuhigo we ari ukugeza ubuvuzi bw’u Rwanda ku ntera ishimishije, kunoza serivisi ndetse no kwagura imikorere.

Asaba urubyiruko kuguma ku ndangaciro ku isonga haza kubaha ababyeyi babo kandi mu byo bakora bakagira icyerekezo gihamye.

Mama Domina ni umubikira w’imyaka 83 yahawe ishimwe kandi ashyirwa mu barinzi b’igihango, anashimirwa byimazeyo uruhare rwe mu guharanira uburenganzira bwa muntu kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yahishe abantu 26 bose bararokoka kandi yabitayeho nk’uwita ku be.

Sr Catherine Kankindi ni umubikira ubuna na Mama Domina muri Centre Christus, aganira na Panorama yadutangarije ko Mama Domina arangwa n’ubumuntu, wanga akarengane, ugira ubumwe kandi akunda abantu bose. “Afite indangaciro zikomeye zo kumvikanisha abantu, urukundo n’ishyaka kandi akunda umurimo unoze, akagira n’ubunyangamugayo kandi ntiyigeze agira ubwoba bwo kugira neza.”

Sr Kankindi asaba urubyiruko kurangwa n’urukundo nta vangura kandi bagakunda umurimo, barwanya amacakubiri n’ibishobora kuyatera.

Musorini Jurdas, umusore w’imyaka 28 ni umwe mu bashimiwe ibikorwa by’ubwitange mu guteza igihugu imbere ahereye aho atuye. Na we avuga ko yatunguwe no kuba yarashimwe ariko ibikorwa bye abihera ku butwari bw’ababohoye igihugu.

Agira ati “Ibikorwa by’ubutwari byaranze ababohoye igihugu ni byo bimpa imbaraga zo gukora kandi ntategereje igihembo. Nitabira ibikorwa byose biteza igihugu imbere, mbikora mfite ishyaka ryo gukora ntiganda kandi nifuza ko abo tungana twahuza icyerekezo. Byaba ishyano mpembwe nkongera kugawa, ishimwe mpawe rimpaye imbaraga zo guhagarara ku cyizere nagiriwe.”

Mukasano Gaudence ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukiri II, yishimira ko abaturage batasigaye inyuma mu gukora ibikorwa bibateza imbere bigateza imbere n’igihugu, byatumye umurenge wa Remera uhabwa igihembo cya mbere mu Mujyi wa Kigali mu isuku n’umutekano.

Agira ati “Twafashe ingamba zo gukomeza kurangwa n’isuku no gusigasira umutekano, gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’umunyarwanda, gukomeza kuba abarinzi b’ibyagezweho, gukomeza kunoza umurimo no gutanga serivisi nziza.”

Panorama

Abayobozi b'imidugudu bashimiwe ibikorwa by'ubwitange bakora. (Photo/Panorama)

Abayobozi b’imidugudu bashimiwe ibikorwa by’ubwitange bakora. (Photo/Panorama)

Abashimiwe bari mu ngeri zose z'abaturage. (Photo/Panorama)

Abashimiwe bari mu ngeri zose z’abaturage. (Photo/Panorama)

N'ubwo akiri muto, Musorini Jurdas yashimiwe ibikorwa by'ubwitange agira. (Photo/Panorama)

N’ubwo akiri muto, Musorini Jurdas yashimiwe ibikorwa by’ubwitange agira. (Photo/Panorama)

Sr Mama Domina (Hagati), umurinzi w'igihango, yashimiwe ibikorwa by'ubutwari yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, 26 yahishe bose bararokotse. (Photo/Panorama)

Sr Mama Domina (Hagati), umurinzi w’igihango, yashimiwe ibikorwa by’ubutwari yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, 26 yahishe bose bararokotse. (Photo/Panorama)

Abaturage bitabiriye ibiganiro byo ku munsi w'intwari mu kagari ka Rukiri II bari biganjemo urubyiruko (Photo/Panorama)

Abaturage bitabiriye ibiganiro byo ku munsi w’intwari mu kagari ka Rukiri II bari biganjemo urubyiruko (Photo/Panorama)

Abaturage bitabiriye ibiganiro byo kwizihiza umunsi w'intwari muri Rukiri II bari benshi (Photo/Panorama).

Abaturage bitabiriye ibiganiro byo kwizihiza umunsi w’intwari muri Rukiri II bari benshi (Photo/Panorama).

Abaturage bitabiriye ibiganiro ari benshi (Photo/Panorama)

Abaturage bitabiriye ibiganiro ari benshi (Photo/Panorama)

Rukiri II

1 Comment

1 Comment

  1. Amina

    February 3, 2017 at 06:40

    Nanjye udatuye muri Rukiri ndahamya ko Jean Nyirinkwaya ari Indashyikirwa mu bandi baganga urebye ukuntu yitangira umuzima bw’abanyarwandakazi birarenze. Yakira ababyeyi atitaye ku karere baturutsemo, ku bwoko no kuruhu rwabo. Nabo baziranye abakira neza kimwe n’abamugana atanazi. Ikindi igikorwa cyo kubaka ibitaro si buri muganga wagitinyuka. Kandi tuzi neza ko gutinyuka biri mu ndangagaciro ziranga intwari. Courage vieux Nyirinkwaya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities